Mu gitambo cya misa cyo gusezera bwa nyuma Mowzey Radio kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2018, Padiri Deogratius Kateregga Kiibi yahamagariye abahanzi kwitwararika no kwiyubaha mu rwego rwo kurinda impano n’ ubuzima bwabo.
Ati” Ibyamamare byinshi byirengagiza Imana kandi ari yo yabahaye impano bigatuma bareka inzira za kiliziya , insengero ndetse n’ imisigiti bakagarurwa ari uko bashyizemo umwuka(bapfuye) baje gusengerwa”.
Padiri Deogratius Kateregga yakomeje avuga ko hamwe no kwamamara no gutunga amafaranga menshi ibyamamare byinshi bitekereza ko biri intakoreka ahubwo bikumva byakubita abantu bose bahuye nabo mu buryo bishakiye.
Padiri Kateregga yaboneyeho umwanya wo gusaba ibyamamare byo muri Uganda kureka ibiyobyabwenge ndetse no kubaho mu buzima bwo gusesagura.
Ati” Birababaje cyane kubona abantu benshi b’ ibyamamare bamara kubona ubutunzi bwinshi bahitamo guta abagore babo n’ imiryango ahubwo bagahitamo kwibera mu tubari tw’ inzoga”.
Padiri Deogratius Kateregga yasoje ashishikariza ibyamamare gukoresha impano n’ ubushobozi bwabo mu kwiteza imbere no gufasha igihugu muri rusange.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



