Mu izina rya Perezida Kagame mfunguye ku mugaragaro Dove Hotel ya ADEPR- PM Anastase Murekezi

Sangiza iyi nkuru

Minisiti w’Intebe, Anastse Murekezi, ibi yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro Dove Hotel y’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), yubatswe ku Gisozi, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuhango wo gutaha iyi Hotel wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017, Minisitiri w’Intebe akaba ari we wari umushyitsi mukuru mu izina ry’umukuru w’igihugu.
dove2
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango yagize ati: “Mu izina rya Perezida Kagame nejejwe no gutangaza ko tariki ya 04/02/2017 mfunguye ku mugaragaro Dove Hotel ya ADEPR, ndashishikariza abashoramari bandi gushora imari mu bikorwa nk’ibi by’iterambere bigamije guteza u Rwanda imbere”.
Minisitiri w’intebe yaboneyeho no gushimira abayobozi ba ADEPR n’abakiristo bagize uruhare muri iki gikorwa kuva mu ntangiroro yacyo anabizeza ko Leta ibari inyuma.
Ati: “Ndashimira abayobozi ba ADEPR n’abakirisito bayo biyujurije iyi Dove Hoteli nziza, Leta ibijeje ubufatanye buhoraho”.
dove
Yakomeje agira ati: “Ndashima abakirisitu ba ADEPR ku bw’iki gikorwa gikomeye mugezeho, bisobanura ko gusenga bigomba kujyana no gukora, iyi Hotel Dove iradufasha muri gahunda y’u Rwanda yo kongera ubukerarugendo, ndetse na serivisi nziza”.
Iyi Hoteli ngo ifitiye igihugu akamaro, abantu benshi bazahabonera akazi kazabafasha mu mibereho myiza,… Aha Minisitiri w’Intebe akaba anongeraho ko ADEPR ari abafatanyabikorwa beza ba Leta muri gahunda z’iterambere.
Kugirango iyi hotel izarusheho kubagirira akamaro yabasabye gutahiriza umugozi umwe, ati: “Kugira ngo iyi Dove Hotel izarusheho kubagirira akamaro ndetse n’itorero ryanyu, muzahore muharanira kuba umwe, nimugira ibyo mutumvikanaho, mujye mwicarana, mubiganireho maze mubikemure nk’Abakirisitu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hotel Dove ya ADEPR yubatswe ahanini ku bw’ amaboko y’abayoboke bayo basabwaga gutanga imisanzu uko buri wese yifite bakaba bayitezeho byinshi ndetse ko ari n’ishema ku itorero.
Dove Hotel ifite ibyumba 72 birimo 12 by’abanyacyubahiro hamwe n’ibyumba 4 bizajya biberamo inama birimo icyumba kinini gishobora kwakira abantu ibihumbi bine n’ibishobora kwakira abantu kuva ku 100 kugera kuri 500. Yuzuye itwaye agera kuri miliyari 7.

Dove Hotel yatashwe ku mugaragaro
Dove Hotel yatashwe ku mugaragaro

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *