Mu kwezi gutaha umutoza w’Amavubi azab yamenyekanye-Muhire Henry

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Muhire Henry, yatangaje ko mu kwezi gutaha umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi azaba yamenyekanye,dore ko amasezerano ya Mashami azarangirana mukwezi gutaha.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry, yagiranye na RBA , yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Gashyantare umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi azaba yamenyekanye, gusa yirinze gutangaza niba umutoza uriho ubu ariwe Mashami Vincent azaguma muri aka kazi cyangwa niba hazashakwa undi.

Ati” Haba hakirebwa nibande bashoboye, ese uwo dukwiye ninde? turamusaba iki? ariko nibaza ko mu kwezi gutaha kwa Kabiri hari byinshi bizakorwa harimo nuko umutoza w’ikipe y’igihugu azaba yamenyekanye kugirango nawe ahabwe n’igihe cyo gutangira akazi.

”Hari nundi muntu unakenewe cyane, hari drecteur technique mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru umaze igihe ashakishwa, ariko navuga ngo ntabwo bitinze,biratinze mu maso yababibona ariko mu babikurikirana ni vuba, ningombwa ko haza kandi hakaza umuntu ukwiye ntiwagendera ku gitutu gusa ngo kuberako amasezerano yakanaka arangiye.

Mu gihe amasezerano y’umutoza w’Amavubi azarangira mu kwezi gutaha hari ababona haratinze gushakwa umutoza mu gihe mu kwezi gutaha hazatangira amajonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byo muri Afurika (CHAN).

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mu kwezi gutaha umutoza w’Amavubi azab yamenyekanye-Muhire Henry
    Ariko FERWAFA iba ikina Umukino ki mu Gihe bizwi Neza ko Ari MASHAMI Uzasubiraho, Maze FERWAFA na MINISTÈRE YA SPORT baba bajijisha Rubanda ngo babon’uko Basohora Inote ngo nay’Amatora, Ariko ko Ntawigeze Abatera kur’Iyo Mbehe yanyu n’ubwo mutuzambirije FOOTBALL y’U Rwanda, Courage kandi Bonne chance

  2. Mu kwezi gutaha umutoza w’Amavubi azab yamenyekanye-Muhire Henry
    Ariko FERWAFA iba ikina Umukino ki mu Gihe bizwi Neza ko Ari MASHAMI Uzasubiraho, Maze FERWAFA na MINISTÈRE YA SPORT baba bajijisha Rubanda ngo babon’uko Basohora Inote ngo nay’Amatora, Ariko ko Ntawigeze Abatera kur’Iyo Mbehe yanyu n’ubwo mutuzambirije FOOTBALL y’U Rwanda, Courage kandi Bonne chance

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *