Hari impungenge z’uko umutekano ukomeza kuzamba muri iki gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje muri Repubulika ya Central Africa (CAR), cyane ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byiyongereye mu bice bitandukanye.
Muri ibi bitero, harimo ibyibasiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, ikaba ari yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’amasezerano yagiranye na CAR, yohereje izindi ngabo kugira ngo zifatanye n’izisanzweyo kurinda umutekano no guhangana n’abarwanyi bashyigikiye François Bozizé wabaye Perezida kuva mu 2003 kugeza mu 2013.
BWIZA twashatse kumenya uko umutekano wifashe muri iki gihugu kugeza ubu ngubu, twifashisha urubuga rwa Twitter n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri CAR (MINUSCA).
Nk’uko bigaragara mu makuru MINUSCA itanga, ingabo zaturutse mu bihugu bitandukanye zoherejwe mu bice bitandukanye by’igihugu, aho ziri kugerageza kurinda umutekano w’ahagabwe ibitero n’aho bikekwa ko byagabwa, hakiyongeraho impamvu nyamukuru yo gutegura amatora atekanye.
Ingabo za Népal
Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020, ingabo za Népal zifite ibirindiro mu gace ka Bocaranga kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, zagaragaye zitegura kugaba igitero ku barwanyi bazishotoye tariki ya 20 Ukuboza 2020.



Ingabo za Bangladesh na zo ziriteguye
Tariki ya 20 Ukuboza 2020, ingabo za Bangladesh ziri mu butumwa bw’amahoro zifatanyije n’ingabo z’igihugu za CAR mu gucungira umutekano abaturage bari mu gace ka Yakole, nyuma y’igitero cy’abitwaje intwaro cyari kimaze kuhagabwa.

Ingabo z’u Burundi ziryamiye amajanja
Hari amakuru yatangajwe avuga ko abitwaje intwaro bagabye igitero mu mujyi wa Sibut. Tariki ya 19 Ukuboza, ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahakoze uburinzi, bizeza abaturage umutekano usesuye.


Umurwa Mukuru wa CAR witaweho cyane
Abarwanyi byavuzwe ko bashyigikiye François Bozizé ukekwaho gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo kwangirwa guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, tariki ya 18 Ukuboza 2020 bakoze igisa n’imyigaragambyo, bafunga imihanda yo mu duce twa Bossemptele, Bossembele na Bossangoa, bafite gahunda yo gukomereza mu murwa mukuru, Bangui.
Ingabo za MINUSCA zoherejwe muri utu duce zirukana aba barwanyi, ndetse hoherezwa andi matsinda muri Bangui no mu bice biyikikije, kugira ngo zirinde umutekano w’abaturage.



Hakomeje inama ziga ku buryo amatora atazahungabana
Nko kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya CAR, Laurent Ngon Baba, yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye ndetse n’imiryango mpuzamahanga mfatanyabikorwa y’iki gihugu yari ihagarariwe n’Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri CAR no mu Karere ka Afurika yo Hagati, Ambasaderi Matias Bertino Matondo.

Ingingo nyamukuru zabahuje zirimo ikibazo cy’umutekano n’aya matora ateganyijwe tariki ya 27 Ukuboza 2020. Banzuye ko hazakorwa igishoboka, amatora akagenda neza, umutekano n’amahoro ari byose.


