Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko mu mezi icyenda ari imbere umujyi wa kampala uzaba utandukanye utekanye kandi usukuye, aho avuga ko kubona no gushyira aho byagenewe ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho byo gucunga umutekano nka za camera na za drones bizaba byamaze kurangira.
Perezida Museveni yagize ati: “Nabizeza ko mu mezi 9, Kampala izaba ari umujyi utandukanye. Uzaba utekanye, usukuye kandi uri smart,”
Ijambo rya Perezida Museveni ryibanze ku mutekano mu mujyi rije rikurikira iyicwa rya Muhammad Kirumira wigeze kuba komanda wa polisi mu Karere ka Buyende wishwe mu cyumweru gishize arasiwe hafi y’iwe I Bulenga, akiyongera ku rutonde rw’abandi bantu bakomeye bamaze kuraswa bakicwa n’abantu bari kuri za moto.
Mu mezi icyenda nk’uko Perezida Museveni yavuze, ngo mu rwego rwo gukumira izindi mpfu, ngo igihugu kiziringira kurushaho ubwenge bwa muntu no kurinda.
Mu cyumweru gishize perezida wa Uganda yari yatangaje ko agiye guhamagarira abahoze mu gisirikare 24,000 gufasha mu kubungabunga umutekano muri Kampala na Wakiso. Yavuze ko nibamara kuvugurura ikoranabuhanga mu kurinda umutekano ingufu z’abantu zizagabanywa.
Yavuze ko imashini zihendutse kurusha abantu kuko zidakenera gufata amafunguro ya mu gitondo cyangwa saa sita, zidakenera kwitabwaho nk’uko abantu bitabwaho, kubw’ibyo ngo bakaba bagiye kuba biringiye imbaraga z’umuntu mu gihe gito nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Perezida Museveni yanavuze ko nibamara gushyira ikoranabuhanga rishya mu mwanya waryo, abantu b’ingenzi barimo n’abayobozi muri guverinoma batazongera gukenera abarinzi..
Perezida Museveni akaba yaboneyeho gusaba abaturage by’umwihariko abishoboye gushyira za camera za CCTV kun go zabo ndetse n’aho bakorera mu rwego rwo kunganira iziri gushingwa na polisi.


