Mu minsi itarambiranye, igiciro cy’amashanyarazi kigiye kumanuka- Min Musoni James

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 igiciro cy’amashanyarazi kizaba cyamaze kugabanuka ku buryo bugaragara bitewe n’imishinga yo kwagura ibikorwa bibyara amashanyarazi biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, birimo n’umushinga wo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi uzakorerwa mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.
[ad id=”44145″]
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016, ubwo hasinywaga amasezereno n’umushoramari uzubaka uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu ntara y’Amajyepfo, uru ruganda rukaba rwitezweho kuzatanga umusaruro wa megawati zisaga 80.
Min. James Musoni yakomeje avuga ko izi megawati ziziyongera kugera ku 199 ku buryo nta muturage uzongera gukoresha imashini zizwi nka genereta kuko amashanyarazi azagera ku baturage benshi.
Gusa na none, ngo igabanuka ry’igiciro cy’amashanyarazi ntirizagombera ko uru ruganda rwa nyiramugengeri rubanza kubakwa, kuko hari indi mishinga itanga ingufu izaba yamaze kuzura guhera mu kwezi kwa mbere bityo igiciro kikaba kizahita kimanuka.
Aha Minisitiri Musoni yagize ati : “dufite ingamba ko guhera mu kwezi kwa mbere tuzaba dufite igiciro cyiza cy’amashanyarazi ugereranyije n’uko kimeze uyu munsi. Ntituzategereza ko uru ruganda rugiye kubaka rwuzura kuko hari indi mishinga iri gukorwa izaba yamaze kuzura.”
Uru ruganda rw’amashanyarazi ruzatwara akayabo k’asaga miliyoni 350 y’Amadolari, yagiye akusanywa avuye mu mabanki atandukanye harimo nba banki y’igihugu itsura amajyambere BRD ndetse n’umushoramari ubwe.
[ad id=”44145”]
Imishinga yo kubaka uru ruganda rubyaza umusaruro nyiramugengeri wari umaze imyaka uri mu nyandiko gusa biteganyijwe ko izatangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2017, ukazatangira gutanga umusaruro mu gihe kingana hafi n’imyaka 3.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *