Mu Mugezi wa Rusizi, mu birometero nka 5 uvuye mu Ntara ya Cibitoke ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, hatowe imirambo ibiri y’abantu bishwe bajugunywamo.
Iyi mirambo, uw’umugabo n’uw’umugore, yasanzwe mu mugezi wa Rusizi ku ruhande rwa Segiteri Rusiga, muri Komini ya Rugombo.

Nk’uko byatangajwe na SOS Médias Burundi , ngo ni abahinzi bakorera ku nkombe za Rusizi batanze amakuru y’iyi mirambo.
INFO – Rugombo (Cibitoke) : 2 corps sans vie (un homme et une femme) retrouvés dans la rivière Rusizi #Burundi #BurundiCrisis
– SOS Médias Burundi (@SOSMediasBDI) September 6, 2016
Iyi nkuru ikaba ivuga ko ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano batabashije kumenya aba bantu bishwe cyane ko n’imirambo yabo ngo yari yatangiye kwangirika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


