img-20201007-wa0023.jpg

Mu mujyi wa Goma Perezida Tshisekedi aherereyemo, humvikanye amasasu-FDLR irakekwa

Sangiza iyi nkuru

Mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba wo kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020, mu mujyi wa Goma Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi aherereyemo, humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yarashwe n’abarwanyi ba FDLR.

Aya masasu y’imbunda ntoya yumvikanye mu gace ka Mugunga gaherereye mu burengerazuba bwa Goma nk’uko Sosiyete Sivile ihakorera yabihamirije igitangazamakuru Interview.CD.

Actualité.CD yo ivuga ko aba barwanyi b’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagabye igitero ku baturage bari kuri ‘Boutique’.

Nyuma y’aya masasu, byamenyekanye ko abaturage 3 ba Mugunga bashimuswe, abandi babiri bakomeretswa n’amasasu bikomeye, abo bakaba bajyanwe ku ivuriro.

Iki gitero cyarakaje bamwe mu baturage ba Mugunga, maze mu gitondo cy’uyu wa 7 Ukwakira 2020, bajya gufunga umuhanda munini uva mu mujyi wa Goma, ujya mu mujyi wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi. Nyuma abapolisi bahageze, bagerageza kugarura ituze muri aba baturage.

Iyi Goma yarashwemo aya masasu, imaze iminsi ibiri igezemo Perezida Tshisekedi. Impamvu zamujyanyeyo zirimo kuganira n’abayobozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo ku kibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Indi mpamvu yamenyekanye yajyanye Perezida Tshisekedi i Goma, ni ugutegura inama yatumiyemo Abakuru b’Ibigugu by’u Rwanda, Uganda, Angola n’u Burundi; yabaye uyu munsi tariki ya 7 Ukwakira; ikaba yize ku ngingo zirimo umutekano mu Karere.

Uyu Mukuru w’Igihugu akigera i Goma, yakiranwe urugwiro na benshi nk’uko byagaragaraga mu mihanda y’uyu mujyi ariko hari urundi ruhande ruto rwakoze igisa n’imyigaragambyo.

Uruhande rutishimiye uruzinduko rwe, rwagiye rufunga imihanda imwe n’imwe, rwifashishije amabuye ndetse n’amapinde rwagiye rutwika gusa Polisi y’Igihugu yagerageje kuruca intege.

img-20201007-wa0023.jpg

Nk’uko bizwi, igice cy’uburasirazuba bwa RDC ntigitekanye bitewe n’uko imitwe yose yitwaje intwaro ari ho ifite ibirindiro. Impamvu zikomeye nk’iyi zatumye mbere y’uko indege ya Perezida Tshisekedi igwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, hoherezwa abarinzi kabuhariwe bafite imbunda za mudagusha, biteguye guhangana n’umwanzi; aho yaturuka hose.

ejkhxj6xcaiapgy.jpg Perezida Tshisekedi ararinzwe cyane

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *