Mu myaka 7 ingo nshya miliyoni 1.5 zagejejweho amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu 2017-2024, ni ukuvuga mu myaka irindwi ishize iterambere mu banyarwanda by’umwihariko mu bijyanye n’umuriro n’amazi byageze ku ntambwe ishimishije kuko byageze hejuru ya 70%.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama ya 19 y’umushyikirano, aho yashimangiye ko mu gihe cy’imyaka irindwi, ingo nshya zirenga miliyoni 1,5 zagejejweho amashanyarazi.

Ibi byatumye ingo zifite amashanyarazi ziyongera ziva ku kigereranyo cya 34,4% zigera kuri 74%, kandi ko ngo gahunda ikomeje kugeza ku 100% by’Abanyarwanda.

Muri iyi nama kandi yavuze ko hamaze gushyirwa amatara ku burebure burenga kilometero 2.160 ku mihanda minini n’iyo mu mijyi ugereranyije na kilometero zirenga 2.400 ziteganyijwe.

Mu kwegereza amazi meza abaturage hubatswe inganda 7 zitunganya amazi; Nzove, Kanzenze, Gihira, Kanyonyomba, Mwoya, Nkombo na Nyankora.

Minisitiri Ngirente , asanga ibi byatumye ingano y’amazi atunganywa ku munsi yiyongera hafi inshuro ebyiri ku buryo harengejwe intego igihugu cyari cyihaye. Iyo ntego yari ukugera kuri meterokibe ibihumbi 303 ariko hagerwa kuri meterokibe ibihumbi 330.

Hubatswe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kilometero zisaga 1.800 mu mijyi na kilometero zirenga 2.000 mu bice by’icyaro. Hanasanwe imiyoboro y’amazi 191 itarakoraga mu bice by’icyaro.

Muri Gahunda ya Leta y’iterambere kuri bose, ishimangira ko u Rwanda rufite intego ko muri uyu mwaka wa 2024 buri rugo rugomba kuba rufite amazi meza.

Mu bice by’icyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *