Umugore w’isezerano w’umuhanzi Ali Kiba, Amina Khaleef, yariye karungu nyuma y’imyitwarire idasanzwe ari kubona ku mugabo we ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho birimo gukururana n’abandi bagore nka Mobetto, Diva the boss n’abandi.
Amina Khaleef ni umwe mu bizungerezi binyeganyeza imbuga nkoranyambaga nka Instagram, bisa n’aho umugabo we afite abandi bagore bamuraje ishinga nta mwanya afite wo kwitegereza ubwo buranga abandi babona ku mugore we.
Mu byumweru bishize, uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no muri Afurika yashyizwe ku karubanda na bamwe mu bakobwa yahoze akundana na bo bavuga ko bagikundana ariko abasaba kubigira ubwiru kandi bo bakavuga ko bamaze kubirambirwa.
Umwe mu bakobwa bakundanye na Ali Kiba witwa Diva the boss aherutse gushyira umubano we na Aki Kiba hanze avuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakundana. Uyu mukobwa yavugaga ko yarambiwe gukomeza kuba mu rukundo yihishe bityo birangira ahisemo kugaragaza umubano afitanye na Akikiba.
Nyuma y’aya magambo ya Diiva, umugore wa Ali Kiba, Amina Khaleef nawe yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho amagambo aca amarenga ko umwuka utari mwiza mu rugo rwe. Yagize ati” Kubaka ubuzima ni ikintu gisaba umuhate…kwigenzura…”
Mu yindi post ye, uyu mugore yagaragaje igitabo ari gusoma maze atoranyamo amagambo agaragaza ko yize kumenya guheba ibintu bitakimufitiye umumaro mu buzima bwe. Yagize ati” Uzitondere ibyo wihanganira. Ibintu bigira impande ebyiri,urwiza n’urubi.”
Amina yagiye aca amarenga agaragaza ko n’ubwo hari amagambo menshi yagiye avugwa kuri Alikiba yagerageje kumuba hafi no kwihangana ariko ubu bikaba bisa n’aho atakibashije kubyihanganira.
Amagambo ya Diva wigaragaje nk’inshoreke ya Ali Kiba ntiyahungabanyije umugore we gusa, n’abafana byatumye baha uyu muhanzi isura itari nziza kubera amarangamutima baterwa n’umugore we bigaragara ko yaba yaratengushywe mu rukundo.

2 Responses
Mu rugo kwa Ali Kiba haravugwa umwuka uca amarenga ya gatanya
Ingo zisenyuka ku isi kubera “gucana inyuma” ni nyinshi cyane.Urugero,muli France Abagore 30% bemera ko baciye inyuma Abagabo babo.Impamvu nyamukuru nuko abantu muli rusange banga kumvira Imana.Muli Intangiriro 2:24,Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo baba “umubiri umwe”.Ni nk’umucanga na sima bivanze.Ntabwo bishobora gutandukana.Bariya bavuga ngo Imana ibemerera gushaka abagore benshi,baba babeshyera Imana.Imana isaba abashakanye Gukundana,Kubabarirana,Kwihanganirana,Communication,…Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,igihano izabaha ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntabwo izabazura ku munsi w’imperuka.