whatsapp_image_2021-03-23_at_23.55.01.jpg

Mu rukiko : Umunyamategeko w’umunyarwanda yihannye inteko iburanisha urubanza afitanye n’umunya-Pakisitani

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, nibwo mu rukiko rw’ubujurire hari hateganijwe urubanza rw’Umunyamategeko Mhayimana Isaie uburana n’umunyapakistani wakodeshaga inzu ye. Mu minota 30 gusa, iburanisha ryahise rihagarara kuko Me Mhayimana yihannye inteko yagombaga kuruburanisha.

Kwihana umucamanza cyangwa inteko iburanisha birasanzwe, kuko biteganywa n’ingingo ya 103 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Agaka ka 3 k’iyo ngingo kagira kati, « Umucamanza bashobora kumwihana iyo umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza » .

Nubwo umucamanza (umugore) wari uyoboye iburanisha yabanje kuvuga ko nta rwango afitiye uwo ari we wese mu baburanyi, iburanisha ryahise rihagarara.

Amasezerano y’ubukode ntiyubahirijwe

Muri Mata 2014, Me Mhayimana yagiranye amasezerano y’ubukode bw’inzu na KHAAS Ltd, isosiyete ikora ububaji, ihagarariwe na Amjad Ali Merchant ukomoka muri Pakistan.

Ni igipangu kiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama, hafi na Bar Nyenyeri. Kigizwe n’inzu ishatu zirimo imbere, ariko ubu urebyemo ubona ari nk’itongo. Nyamara mu ngingo ya 10 y’amasezerano y’ubukode, KHAAS Ltd yari yiyemeje kuzazisubiza nyirazo zimeze neza uko yazihawe.

Magingo aya, KHAAS Ltd yangije izo nyubako izivamo muri Mata 2018, Umuhesha w’Inkiko n’umugenagaciro bagaragaje ibyangiritse n’ikiguzi cyo kubisana kingana na 7.940.228 Frw. Ubu rero nyuma y’indi myaka itatu, icyari isima cyamezemo ibihuru, inzugi zose ntizikingwa, ubwihererero ntibukora ; ndetse igisenge cyaritsemo inyoni.

Ese umunyamategeko abuze ubutabera bwahabwa nde ?

Nk’uko Me Mhayimana abivuga, ngo « Kuva uru rubanza rwagera mu rukiko rw’ubujurire, rwakozwemo ibintu binyuranye bidasanzwe ndetse n’iyi Nteko yashyiriweho kurubanisha irabogama ari nako yirengagiza amategeko ku buryo butuma nta cyizere cyo gutanga ubutabera MHAYIMANA ayifitiye ».

Ibi ngo abishingira ku kuba kuba iyi nteko iburanisha uru rubanza yaremeye kwakira ikirego cya Khaas Ltd mu buryo bwirengagiza nkana amategeko ariko rukanga no gushyira ahagaragara kopi y’icyemezo cyarwo.

INKURU ZABANJE

Kigali: Ruracyageretse hagati y’umunyamategeko w’Umunyarwanda n’Umunya-Pakistan

Kigali: Rurageretse hagati y’umunyamategeko w’Umunyarwanda n’Umunya-Pakistan bapfa amasezerano y’ubukode

Aho KHAAS Ltd imariye gutsindwa mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi (HCC), yahise itanga ikirego cy’ubujurire bwa kabiri (kuwa 10/07/2020) n’icyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane (ivuga ko ngo cyatanzwe kuwa 08/07/2020) mu Rukiko rw’Ubujurire.

Nyamara ingingo ya Ingingo ya 15 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ; ivuga ko nta wiyambaza icyarimwe inzira ebyiri zo kujurira.

Igira iti, « Umuburanyi ntashobora, ku rubanza rumwe, kwiyambaza icyarimwe inzira y’ubujurire n’iyo gusubirishamo urubanza. Inzira ya mbere yahisemo ituma atakaza uburenganzira yari afite bwo kwiyambaza indi nzira ».
Naho ku bijyanye n’akarengane, ingingo ya 55 y’itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ivuga Impamvu zituma habaho gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Iti, « Urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane kubera imwe mu mpamvu zikurikira:

1° iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo, byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana;

2° iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko cyangwa ibimenyetso bigaragarira buri wese; 3° iyo urubanza rudashobora kurangizwa hakurikije imikirize yarwo.

Me Mhayimana asangai iyo amategeko yubahirizwa uko ari, nta gutandukira nkana, iyi nteko iburanisha uru rubanza ntiyajyaga kwakira ngo isuzume ikirego gisaba gusubiramo urubanza ku mpamvu z’akarengane mu gihe KHAAS Ltd yiyambaje iyo nzira, yigaragarije ko hari hakiri indi nzira y’ubujurire bwa kabiri, kandi iyo nzira ikanayiyambaza kuko inzira y’akarengane yiyambazwa gusa, iyo izindi nzira ziteganywa n’amategeko zamaze kurangira.

Ikindi ngo ni ugutinza isomwa ry’urubanza no gutangaza icyemezo urukiko rwafashe. Ubwo impande zombi zitabiraga iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri, hari hataramenyekana icyemezo cyfashwe mu iburanisha ryo kuwa 24 Ukuboza 2020 ; amezi atatu arashize.

Nyamara Ingingo ya 132 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ivuga ko « Urubanza rwose rugomba gusomwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) uhereye igihe iburanisha ryasorejwe kandi umuburanyi agahita ahabwa kopi igihe yujuje ibisabwa.

Ibi nibyo MHAYIMANA Isaie aheraho avuga ko ataburana uru rubanza kuri uyu wa 23/03/2021 mu gihe atahawe kopi y’ibyemezo byamaze kurufatwamo ngo abashe kubyifashisha asuzuma imiburanire y’ibindi bibazo biburanwa muri urwo rubanza.

Mhayimana kandi ngo yimwe inyandiko z’ingenzi zigize uru rubanza « ikirego cya Khaas gisaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamzu z’akarengane n’inyandiko y’isesengura ryakozwe kuri ako karengane, ntazihabwe nyamara ari zo nyandiko ziregera urukiko (acte introductif d’instance)

Mbere yuko inama ntegurarubanza iba, MHAYIMANA yasabye abinyujije muri IECMS ko muri dosiye hashyirwamo inyandiko ya KHAAS Ltd yanditse isobanura akarengane yagize mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi hamwe n’inyandiko ya Perezida yakemeje kugira ngo bimufashe gutegura neza imyanzuro yo kwiregura. Ariko yahawe igisubizo kidafite aho gihuriye n’ibyo yari asabye.

whatsapp_image_2021-03-23_at_23.55.01.jpg
Inzu ivugwa kwangirika

Umunsi w’Inama ntegurarubanza ugeze hari kuwa 12/10/2020, avoka wa MHAYIMANA yaritabye yongera gusaba umwanditsi ko ibimenyetso basabye bitigeze bigaragazwa bitangwa ni uko asaba ko iyo nama yasubikwa bakabihabwa hanyuma MHAYIMANA akiregura.

Umunsi w’iburanisha uruhande rwa MHAYIMANA Isaie rwongeye gusaba inteko iburanisha urubanza ko rwagaragarizwa inyandiko KHAAS Ltd yatangiyeho ikirego cy’akarengane hamwe n’inyandiko y’isesengura rya perezida w’Urukiko rw’ubujurire wemeje akarengane, ariko, nta tegeko bishingiyeho, bidasanzwe bikorwa, nta bisobanuro bitanzwe, Inteko Iburanisha yahise ivuga ko izo nyandiko ari « confidentiels »zitajya zimenyeshwa ababuranyi ngo n’Inteko y’Abacamanza ntazo ifite.

Bakagira bati, « Ariko n’ubwo isesengura ryakozwe na Perezida w’Urukiko rw’ubujurire ryagirwa ibanga, uretse ko nta tegeko ribiteganya, ntibyanashoboka ko n’inyandiko yatanzwe n’umuburanyi ndetse yanafatiweho icyemezo itakwerekwa uruhande baburana.

Aha twakwibutsa ko mu manza z’akarengane, ibaruwa yandikiwe Perezida w’Urukiko isaba gusuzuma no kwemeza ko urubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane hamwe n’isesengura Perezida w’Urukiko ayikozeho akemeza ko urubanza rwasubirwamo kubera iyo mpamvu, nibyo bifatwa nk’inyandiko itanga ikirego ku buryo nta kiyikubiyemo cyagombye kugirwa ibanga, ariko mu gihe igizwe ibanga, ntitubona ibyo MHAYIMANA yazaburana na KHAAS, kuko byaba bivuze ko nta n’ikirego gihari.

Mu zindi ngingo zigaragaza kutubahiriza amategeko no kubogamira kuri KHAAS LTD , ngo Inyandiko za MHAYIMANA asaba ko ubujurire bwa kabiri bwakozwe na KHAAS bwafatirwa umwanzuro ntiyashubijwe, ngo ariko byagera ku kibazo cya KHAAS cyo gusubirishamo urubanza kubera akarengane hagafatwa ibyemezo bya hutihuti.

Kuwa 12/10/2020 saa 13 :38 Avoka wa KHAAS yanditse muri IECMS NGO »NK’uko byasabwe n’uwunganira Mhayimana Isaie, ku ruhande rwa KHAAS LTD turasaba ko ikirego kitakwandikwa ku mpamvu z’ubujurire bwa Kabiri. »Hatarashira amasaha abiri, 15h18, umwanditsi yahise ashyira icyemezo yise »icyemezo cyo kutakira ubujurire » cya paji 6 muri IECMS. Ibyo bintu byakozwe mu gihe gito gityo kandi ku buryo budasanzwe , nyamara MHAYIMANA we yasabye ko hasuzumwa ubujurire bwa kabiri bwatanzwe na KHAAS kuva mu kwezi kwa karindwi 2020 ntasubizwe.

Ikigaragara ni uko kiriya cyemezo cyari cyarateguwe mbere, gitegereje ko Inama Ntegurarubanza mu rubanza rw’akarengane irangira, Avoka wa KHAAS ahagita yandika asaba kutandika ubujurire kugira ngo Umwanditsi Mukuru nawe ahite ashyira muri IECMS icyemezo .

whatsapp_image_2021-03-23_at_23.55.03.jpg

Kugeza kuwa 23/03/2021 saa 09h30 umunsi w’iburanisha mu mizi ry’uru rubanza uruhande rwa Mhayimana ruvuga ko « nta nyandiko n’imwe ya KHAAS Ltd iri muri dosiye yerekana iby’akarengane ke ndetse n’iyakemeje », nabyo bigatera urujijo.

Nyuma yo kwibaza byinshi, MHAYIMANA afata umwanzuro wo kwihana inteko.
Ibyo ni nko : Kuba Urukiko rudashyira muri IECMS kopi y’icyemezo cyarwo cyo kuwa 19/02/2021 kugira ngo na we acyifashishe mu bindi biburanwa muri uru rubanza ;

Kuba urukiko rujya kuburanishiriza ku myanzuro yashyizwe muri IECMS impitagihe(nyuma y’iminsi 30)Kuba atazi impamvu imwe cyangwa nyinshi zashingiweho na Perezida w’uru rukiko yemeza ko urubanza rwabayemo akarengane nkuko ingingo ya 55 y’itegeko rigenga ububasha bw’inkiko izerekana, kandi ari uburenganzira ndakuka bw’ababuranyi bwo kumenyeshwa ibikorwa kuri dosiye ibareba Aha rero niho MHAYIMANA Isaie asanga nta kindi bigaragaza uretse urwango inteko iburanisha imufitiye na we ahitamo kuyihana mu nyungu z’ubutabera, ngo aho kuburanishwa n’abacamanza atizeye,ni byiza ko ibi bibazo byabanza bigasobanuka mbere y’uko iburanisha rikomeza.

Uruhande rw Khaas ntirwifuje kuvugana n’itangazamakuru, ariko Me Mpayimana akomeza agaragaza gutangara agira ati, « Ese ubu ibi ko bimbayeho nzi amategeko, ubu abatayazi bo ntibagowe ? »


Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *