Mu Rwanda hadutse ubuhinzi bw’umuceri bufatanye n’ubw’ bw’amafi mu murima umwe

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda hamaze gutangizwa ubuhinzi budasanzwe bw’umuceri bukomatanyije n’ubworozi bw’amafi mu murima umwe, busanzwe bukorwa na bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko bwabateje imbere.

Akabarore ni mu Gishanga cya Cyimpima aho abahinzi bari kwita ku mafi, akiri mu mazi yo mu murima basaruyemo umuceri.

Mu kwezi kwa Mbere aba bahinzi batunganyije umurima, bahingamo umuceri, ariko nyuma y’ ukwezi kumwe, aba bahinzi bahamirije RBA ko ubu buhinzi bukomatanyije n’ubworozi bwabahaye umusaruro mwinshi ugereranyije na mbere.

Ni ubuhinzi budasanzwe ariko busaba ubuhanga, nyamara aba bahinzi bafite kubera gahunda y’ ishuri ryo mu murima.

Ubu buhinzi burengera ibidukikije kandi bukungura abahinzi kurushaho nk’uko bisobanurwa na Higiro Joseph umukozi w’ ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, ukorana n’aba bahinzi umunsi ku munsi.

Uku gukomatanya ubuhinzi bw’ umuceri n’ubworozi bw’ amafi, Umuyobozi w’ Ishami ry’ umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa mu Rwanda, Orlando SOSA agaragaza ko ari ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi kandi leta ibishyigikira ku buryo bizera ko bizarushaho gutanga umusaruro.

Yagize ati “Twakoranye n’ uburyo busanzweho bw’ishuri ryo mu murima, aho umuhinzi yigira kuri mugenzi we basanzwe bakorana ubuhinzi, hanyuma bakiga iri koranabuhanga banabikora aho nyine mu murima, bakanabona umusaruro uvuyemo, ibi bibafasha gukomeza kumva akamaro k’ikoranabuhanga.”

N’ubwo uyu mushinga ukiri mu nyigo, aba bahinzi bagaragaza ko kuri are 20 basaruragaho ibiro bitarenze 900 by’ umuceri ubu bahasarura toni imwe n’ ibiro
birenga ijana by’ umuceri, kandi bakanahororera amafi agera ku bihumbi 12.

Ubu buhinzi bukaba busanzwe bukorwa mu bihugu byo muri Azia ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *