Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kigamije kwigisha amahoro ku isi

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo cyo kwigisha amahoro no kurwanya Jenoside ku isi, aho kizajya gifasha kwigisha amahoro ndetse n’abagiranye amakimbirane bakaba bahahurira bakayacoca bakiyunga.

Iki kigo kikaba kigiye kubakwa n’Umuryango w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust aho abatuye isi bazajya baza kwigira amahoro muri iki kigo.Ni iki kigo kizubakwa mu karere ka Bugesera.

Abayobozi ba AEGIS Trust bagaragaza ko bahahisemo nk’ahantu habereye Jenoside kuva kera kandi hakaba harateye imbere mu bikorwa byo kubanisha abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse.
Indi mpamvu ni uko aka Karere gafite abaturage biyunze ku kigero cyo hejuru hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye . Fred Mutanguha uyobora uyu muryango ‘ AEGIS’ avuga ko abazajya bagirana amakimbirane mu Bihugu byabo bazajya baza bayakemurire muri iki kigo kigiye kubakwa mu Rwanda.

Aragira ati:”Iki kigo kizaba umwanya mwiza wo gutegura inama zitandukanye ndetse dutumire abantu bari hirya no hiryo mu Isi, cyane cyane abafite amakimbirane atandukanye yuko baza hano kugira ngo bashobore kuganira ku bibazo byabo babikemurire hano.”

Abatuye mu isi bazajya biga amahoro binyuze mu nzira zitandukanye zirimo uburyo bw’iyakure (Online) cyangwa bakaba baza mu Rwanda.Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko iki kigo nacyo kizagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda.

Ati:“Ibi n’ubundi ni ibikorwa byabo bakomeza byaberaga muri iki Gihugu, ariko bakaba barashyizeho iki cyiciro kirebana no gukorana n’amahanga no kugira ngo amahanga ajye aza mu Rwanda biri no muri gahunda y’Igihugu yo kugirango u Rwanda rube nyabagendwa.”

Iki kigo cy’Umuryango AEGIS kizatangira kubakwa mu mwaka wa 2026, kizamara imyaka itatu cyubakwa, aho ibikorwa byo kucyubaka bizatwara Miliyoni zirenga 40 USD.

Bill Clinton wahoze ari prezida wa Amerika, yavuze ko atewe ishema no kuba yarakoranye n’u Rwanda mu myaka ishize, cyane cyane mu nzego z’ubuzima n’ubuhinzi, akibonera uburyo Abanyarwanda bahisemo gusiga inyuma ibibatandukanya, bagahitamo gushyira hamwe mu kubaka iterambere rigera kuri bose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *