“ Nahuye n’urujijo mu Rwanda rusa nk’urwo mu cyahoze ari Yougoslavia ”, uwo ni Capt. Guillaume Ancel w’imyaka 51 wongeye kugira ibyo atangaza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. uyu mugabo akaba avuga ko mu Rwanda kimwe no muri Bosnia abicanyi bagiye bakingirwa ikibaba n’ingabo z’u Bufaransa.
Nyuma y’uko mu 2014 Capt. Ancel asohoreye ubuhamya bwe ku cyari kihishe inyuma ya Operation Turquoise mu Rwanda, aho yasobanuye ko yari igamije kubuza FPR gufata igihugu aho kurokora abatutsi bacye bari bacitse ku icumu, mu gitabo agiye gushyira ahagaragara muri iki cyumweru yise “Vent glacial sur Sarajevo” avugamo urujijo ku kuri kw’iyoherezwa ry’ Bufaransa na none icyo gihe bwari bwoherejwe mu izina rya Loni muri Bosnia mu 1995, nuko ingabo z’u Bufaransa zitwaye.
Mu Rwanda kimwe no muri Sarajevo, kwifata ngo hatagaragazwa isura mbi y’ubuyobozi bigomba guhanagurwa imbere y’amateka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guillaume Ancel avuga ko amezi 7 mbere yo kujya muri Bosnia bari babanje kuza mu Rwanda ariko nta kintu bari babwiwe ku kijyanye n’abakoraga jenoside mu Rwanda. Naho muri Sarajevo, ngo bari batumwe kurinda umujyi wari usumbirijwe, ariko babuzwa kurwanya Abaserbe bashakaga kuwigarurira nk’uko yabitangarije Jeune Afrique.
Hagati ya Mutarama na Nyakanga 1995, Guillaume Ancel, nk’uwari ushinzwe ubugenzuzi bw’ibitero byo mu kirere, avuga ko bashakaga kwibasira imbunda nini z’Abaserbe, ariko ngo uko indege z’intambara zahagurukaga zigiye gutera Abaserbe bahitaga bahabwa andi mabwiriza ababuza, ibintu avuga ko byari biteye urujijo kuko bitumvikana ukuntu watumwa kurinda abaturage ariko ntiwemererwe guhangana n’abashaka kubagirira nabi.
Capt. Ancel avuga ko icyo gihe umujyi wa Sarajevo wari umaze imyaka 3 yose waragoswe n’Abaserbe kandi abaturage bari bawurimo ariko bahora baterwa ibisasu bya bombe. Ancel rero yari ayoboye itsinda ryayoboreraga ku butaka indege z’intambara bazereka aho zigomba kurasa ngo zirase imbunda z’abaserbe zarohaga ibibombe mu mujyi.

Uyu mugabo akomeza vuga ko nyuma ari bwo yabonye ko ubutumwa bari bafite butandukanye n’ubwo bari biteguye, ahubwo bakaza kwisanga mu mutego.
” Vent glacial sur Sarajevo “, kikaba ari igitabo kirimo ubuhamya bw’ibyabaye mu by’ukuri muri Bosnia, Guillaume Ancel avugamo ubuzima babayemo na bagenzi be muri uwo mujyi wari ugoswe batabashije kurinda ariko byose akabihuza na none n’ubutumwa ingabo z’u Bufaransa zaje mu Rwanda zitwaje nyamara zije kurwanya FPR yashakaga guhagarika jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




