Umusirikare wari mudahusha (Sniper) wafashije umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani gufata ubutegetsi bwa Afghanistan, yagizwe Meya w’umujyi wa Maymana w’intara ya Faryab.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko uyu mudahusha witwa Damullah Mohibullah Mowaffaq yagizwe Meya wa Maymana mu Gushyingo 2021, hashize amezi atatu we na bagenzi be batsinze ingabo za Leta.
Mu kiganiro yagiranye n’ibi biro, Mowaffaq w’imyaka 25 y’amavuko yasobanuye amatwara yagenderagaho ubwo yari ku rugamba. Ati : « Ubwo narwanaga, intego zanjye zari : gukura ingabo z’amahanga muri Afghanistan, ivangura n’akarengane. »
Nk’umuyobozi w’umujyi avukamo, avuga ko intego afite ari ukurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo ndetse no guteza imbere igihugu.
Abazi Mowaffaq bavuga ko akomoka mu muryango w’abakire b’abacuruzi kandi yari umuhanga mu ishuri risanzwe no mu mikino njyarugamba.
Mu mwaka w’2019 yinjiye mu mutwe w’Abatalibani, ahabwa inshingano yo kuba mudahusha ndetse yanayoboye itsinda rito ry’abarwanyi ryigeze koherezwa mu ntara ya Taryab.

2 Responses
Mudahusha wafashije Abatalibani gufata ubutegetsi, yagizwe Meya
Mwandikira abasivire koko. Kugirango intambara irwana irangire bisaba disponibilite 100/100 yabayirwana. Umuntu umwe rwose nkuwo ngo ni mudahusha uba uri murunity nabandi ntabwo akora wenyine: hari abamutarira amakuru, abamuha ibikoresho abamurinda abavumbura, …