Muduhere Perezida Kagame ubu butumwa- Abaturage ba Gitoki muri Gatsibo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Bukomane na Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki basabye BWIZA ko yabagereza ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame, ko bamushimira ko babonye umuriro w’amashyanyarazi bari bamaze igihe bategereje.

Umwe mu bandikiye ubutumwa bugufi umunyamakuru wa BWIZA mu ijoro ryo kuwa 28, Jean Bosco Nzabonimpa, avuga ko ubu bamaze gushingirwa amapoto, mu gihe babonaga ko bitazoroha ngo babone umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati ” Muduhere Perezida Kagame ubu butumwa. Abaturage turamushimira ko yavuze ko mu mwaka wa 2024, buri Munyarwanda wese azaba acana umuriro w’amashanyarazi none natwe tukaba tugiye kuwubona kuko bamaze kudushingira amapoto,…”

Yakomeje agira ati ” Mu tugari twacu twumvaga ko kuzabona umuriro w’amashanyarazi bigoye, byari nk’inzozi kuri twebwe.. Turashimira Perezida nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame. Imana ikomeze imuhe ubumenyi, ntacyo Abanyarwanda tuzabura tumufite.”

Cyuzuzo Marie Grace avuga ko ” Twari dutegereje uyu muriro igihe kirekire gusa umubyeyi wacu Perezida Kagame arabikoze. Turabyishimiye akomeze kudukemurira ibibazo.”

Undi mudamu witwa Mukansanga yabwiye BWIZA ko kuba babonye umuriro bigiye kubafasha mu iterambere, bakava mu icuraburindi. Ati ” Ibyiza byo gutunga umuriro ni byinshi cyane, twashimira Perezida Kagame we washyizeho gahunda nziza nk’iyi, mumubwire ko Gitoki tumushimira cyane.”

BWIZA yageragaje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana ku murongo wa telefoni ntibyakunda. Twashakaga kumubaza gahunda yaba ihari yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku bindi bice by’akarere atagegeka. Nagira icyo adutangariza turakibagezaho dore ko n’ubutumwa bugufi twamwandikiye atabusubije.

Tariki 23 Mutarama 2020, ni bwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyizihije ko kimaze kugera ku mufatabuguzi wa Miliyoni, bivuze ko ingo zigera kuri miliyoni zari zamaze kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

Mu mwaka ushize wa 2020, ingo zirenga ibihumbi 200 zahawe amashanyarazi, umwaka ukaba wararangiye ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu rigeze kuri 59.7%, ni ukuvuga ingo zisaga 1,600,000 ubaze muri rusange zaba izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha ingufu zidafatiye kuri uwo muyoboro, cyane cyane umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Intego ya REG ngo ni uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%.

Ubu ingo zirenga miliyoni n’ibihumbi 180 zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, mu gihe izisaga ibihumbi 430 zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

Ubuzima bushaririye bw’abarimu n’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta, Baribaza niba ari igihano?
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *