Mufulukye Fred yasimbuye Nyakwigendera Bosenibamwe Aimé

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagize Mufulukye Fred wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco.

Hari hashize iminsi mike Mufulukye akuwe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aho yasimbuwe na CGP Emmanuel Gasana.

Mufulukye Fred yasimbuye Nyakwigendera Bosenibamwe wari usanzwe ari umuyobozi wa kiriya kigo, mbere yo kwitaba Imana muri Gicurasi umwaka ushize azize uburwayi.

Azungurizwa muri kiriya kigo na Rtd CP Ntirushwa Faustin na we wagiriwe icyizere n’Inama y’Abaminisitiri.

Mu zindi mpinduka zabayeho ni uko DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa asimbuye CGP George Rwigamba washyizwe kuri uyu mwanya mu 2016.

Muri Kamena 2014 nibwo Marizamunda yimuriwe muri Polisi y’Igihugu avuye mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Madamu Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa we yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

Madamu Ujeneza yagiye mu Rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa avuye mu Gisirikare aho yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Yinjiye mu gisirikare mu 1988.

Ibindi bigo byakozwemo impinduka harimo nk’Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB; Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC; Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *