Kuzinukwa ntibikunze kubaho gusa iyo bije ntawubihagarika kuko usanga ari inshuro zirenga imwe zituma umuntu azinukwa ikintu runaka, ni nayo mpamvu hari ibintu wakorera umugore wawe bigatuma azinukwa burundu ibijyanye n’inshingano z’abashakanye(Gutera akabariro), bimwe muri byo twavuga:
1.Umujinya ndengakamere: Mu miterere y’igitsina gore barangwa n’akanyamuneza mu gihe, rero hari amakimbirane hagati y’abashakanye, umugore ashobora kugira uburakari cyangwa urwango ku mugabo we kubera ibitagenda neza akazinukwa gukorana na we imibonano mpuzabitsina.
2. Umunaniro ukabije: ni byiza ko dukora ngo tubeho gusa sibyiza nanone kuba umucakara wakazi runaka kuko bikururaUmunaniro ukabije ushobora gutuma umugore ashaka gake cyane imibonano mpuzabitsina,iyo rero atabona umwanya wo kuruhuka bishobora kurangira ayizinutswe burundu.
3.Kubabara igihe atera akabariro: Umugore wakoze imibonano mpuzabitsina akababara biba bigoye ko ayiyumvamo,hari igihe umugore iyo atagiye kwivuza agakomeza guhatiriza bigera igihe noneho bikamuviramo kuzinukwa no kutazongera gukora imibonano. Ni byiza kubikumira hakiri kare.
4.Aho imibonano yabereye: Kimwe mubintu byubashywe ku isi n’ugutera akabariro igihe cyose ugerageje kubikorera aho ubonye hose ibi ntago biha umugore umutekano ibi bimukorewe inshuro irenze imwe byamutera kuba yazinukwa burundu iibijyanye n’akabariro
5. Inkeke: Abagore bakunda umugabo ubatereta mbega ubinginga buri munsi mbega imitima yabo irorohereye cyane kuburyo itabasha kwihanganira intonganya ariko igihe cyose uhoza igitutu cyangwa agahato ku mugore na byo bituma yanga imibonano mpuzabitsina.
Ibi byose tuvuze haruguru igihe cyose bikorewe umugore ntakabuza bizagera n’aho yumva ijambo imibonano mpuzabitsina yiruke n’ibyiza rero ku mufite ko wamurinda izi ngingo twagarutseho uko ari 5 cyangwa n’izindi tutavuze ariko ziriho mu bashakanye.



