Myugariro Mugabo Gabriel ukinira ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, yamaze kurekurwa nyuma y’icyumweru yari amaze afunzwe akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ku itariki ya 10 Kamena ni bwo Mugabo Gabriel yari yatawe muri yombi na RIB, nyuma y’umukino wa shampiyona ikipe ye ya Sunrise yari imaze guhuriramo na Gasogi United bakagwa miswi igitego 1-1.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yari yavuze ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 27 y’amavuko.
Ati: “Ni impamo, yatawe muri yombi. Akurikiranyweho gukoresha umugore w’imyaka 27 imibonano mpuzabitsina ku gahato.”
Icyaha Mugabo Gabriel yakekwaho byavugwaga ko yagikoze ku wa 12 Gicurasi 2021, ariko agakomeza kwihishahisha.
Nyuma y’icyumweru Mugabo Gabriel ari gukorwaho iperereza, uyu musore yamaze kurekurwa nk’uko ikipe ye ya Sunrise yabyemeje.
Iyi kipe yashyize ifoto ya Mugabo Gabriel kuri Twitter yayo, iyiherekeza amagambo amuha ikaze igira iti: “Buri gihe ukuri kuratsinda! Ikaze nanone Gaby!”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Mugabo Gabriel wari ufunzwe akekwaho gufata ku ngufu yarekuwe
Kuki RIB iri kugwa mu itego ya banyamitwe? Buri Gihe mu Gihugu har’abantu Bari Gukoreshya inyungu zabo babakoreshya RIB Nayo ikihutira Gufat’umuntu n’amapingu bamuteshya Agaciro, Ubu bireze kubera ubusambanyi bwogeye mu bagore b’abagabo, bagir’ikibaza cy’ifaranga, Umugore ati uriya Musore cg umugabo ngiye kumwoshoshya n’ubona nkubipye Uze Utugwe hejuru tuyamukuremo, bireze none Ticha ngo n’umurezi, awutekeye Umukinnyi wa Sun-Riz ngo abimukoresheje atabishaka, ese Mwarimukazi w’urugero rubi, Usura Abasore muri Getto habay’iki? Ese nawe war’ugiye kumwigishya, es’aho ntuzatwigishiriz’abana ingeso mbi, ndasaba RIB kujy’ishishoza hanz’aha imitwe yareze.