Mugabo/Mugore, dore ibintu usabwa kwirinda mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Ni kenshi ushobora kumva ushaka kwihagarika mu gihe ugiye gutera akabariro ukumva ko wabikora mbere mu rwego rwo kugirango igikorwa ugiyemo kigende neza uko ubyifuza, nyamara ibi ngo ntabwo ari byiza na gato kuko bishobora kugukururira ibyago byo kuba wafatwa n’indwara zandurira mu miyoboro y’inkari ku buryo bwihuse.
Nkuko urubuga dukesha iyi nkuru yourtango, rubigaragaza, rugaruka ku ngaruka ibi byatera umuntu wabikoze. Iki kibazo gikunze kwibasira abagore cyane kurusha abagabo kuko ni bo bafatwa n’izo ndwara cyane kurusha abagabo
Iki kinyamakuru bwiza.com ikesha iyi nkuru gikomeza kivuga ko abaganga batangaje ko kimwe mu bibazo bakunda guhangana na byo ari imyumvire itari yo ku kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ifitwe n’abagore benshi b’abagana kandi ari byo bya mbere bitera indwara zifata imiyoboro y’inkari nyuma y’imibonano mpuzabitsina
Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina udukoko tuba turi mu gitsina cy’umugore dusunikirwa mu muyoboro w’inkari maze na wo ukatwohereza mu ruhago rw’inkari, ibi bikaba byatera ubwandu nk’uko byemezwa n’abaganga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo iri tsinda ry’abaganga rivuga ko kwihagarika mbere y’imibonano mpuzabitsina atari byiza, ryemeje ko kwihagarika nyuma byo ari byiza kuko ngo bituma umuntu asohora twa dukoko turi mu muyoboro w’inkari tugasohoka hanze aho kujya mu ruhago bityo bikarinda umuntu kwandura ziriya ndwara.
Nyuma yo kubona ko umubare munini wandura izo ndwara ukomeje kwiyongera hafashwe ingamba z’ubukangura mbaga kubantu kugirango basobanukirwe n’ububi bwo kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Gusa aha twabibutsa ko iyi mibonano turimo tuvuga aha ari imwe iba idakingiwe, ni byiza rero ko tugomba kumenya ibifitiye ubuzima bwacu agaciro kurusha kwiyahura.
Ibindi:
Mugabo/mugore irinde kubwira nabi uwo mwashakanye mu gihe ubona mugiye kwinjira mu gikorwa nyirizina, ahubwo rushaho kumubwira amagambo meza y’urukundo.
Irindo kumubwira iby’inkundo yari asanzwe agirana n’abandi bakobwa cyangwa abasore, kuko bituma asubira inyuma mu mateka, akajya kubitekerezaho mu gihe yari kuba arimo kugutekerezaho.
Irinde kunywa inzoga n’itabi: ugomba kwirinda inzoga n’itabi niba wifuza gukora neza imibonano mpuzabitsina. Ubushakashatsi bwerekana ko inzoga cg itabi bibuza igitsinagabo gufata umurego kimwe no kugabanya intangangabo mu mubiri.
Aho kunywa inzoga, wakwinywera divayi itukura (red wine). Nkuko bwiza.com ibikesha ibinyamakuru bitandukanye, divayi umuntu anyway nabwo igomba kuba nke, kuko yo ituma amaraso atembera neza, ariko ibaye nyinshi nayo ituma bitagenda neza.
Gabanye stress (imihangayiko) : ugomba kwirinda cyane stress no gutekereza ibiri hanze y’icyo gikorwa. Stress yangiza ubuzima idasize ubushake bwawe bwo gukora imibonano. Uko stress yiyongera, niko yongera uko umutima utera bityo n’umuvuduko w’amaraso ukiyongera. Ingaruka ziba kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Irinde kurya ibiryo byinshi : kurya cyane bitera kugira ubunebwe no kumva usinzira, cyane cyane iyo ibyo wariye birimo ibinyampeke byinshi (umuceri, ibigori, kawunga, makaroni,…). Ushobora ahubwo kwihitiramo imbuto n’amazi ahagije kuko bizagufasha kugira imbaraga.
Irinde kunywa ibinini n’indi miti yongera imbaraga : ushobora kwibwira ko ibi binyobwa byongera imbaraga nyamara si byo. Birimo isukari igufasha kumva ugize imbaraga igihe gito, ariko birangira wumva warushye cyane, bityo ntube wanashimisha uwo mukorana imibonano mpuzabitsina, ushobora no kunywa ibinini bigufasha gushyukwa igihe kirekire ariko uko ubimenyera ni ko uba uta na za mbaraga wari usanganwe, ukagera kuri rwa rwego utabasha gushyukwa utabanje kubinywa.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *