Mugenzi wange uri mu maboko yizewe-Rev. Nibintije

Sangiza iyi nkuru

Luka 23:9

“ Yesu yanga kubasubiza .”
Mu byanditswe byera, abantu akenshi begeraga Yesu bakamunenga. Ahenshi haranditswe ngo “ Yesu ntiyagira ijambo na rimwe abasubiza.”

Ntiyajyaga asubiza abamuvugaga nabi. Ntiyigeze agerageza kubumvisha ngo bahindure imyumvire. Ntiyigeze arakazwa n’uko hari abari kumuvugaho. Oya, ntiyabihaye agaciro. Abantu nibaza bakurwanya kandi bafite ishyari, bagamije kuguharabika no kuguca intege, uzibuke ko uri mu maboko mazima! Yesu ashobora kuba ari we muntu wavuzwe nabi kurusha uwo ari we wese.

Nkunda uburyo atakundaga gutanga ibisobanuro bimwerekeyeho. Ntiyagaragaje gushaka ko buri wese yamwumva. Yagumanye ahanze amaso icyari cyaramuzanye. Yakoze ibyo yagombaga gukora byonyine. Nshuti, Yesu yahaye urugero wowe na njye. Si ngombwa ko abandi bantu batwemera. Tugomba kumva ko nta n’umwe wabasha kutwumva. Imtumbero yacu ikwiriye kuba iyo gukurikira Imana tukareka igategeka intambwe zacu.

Mu gihe kizaza umuntu nakuvuga nabi, uzibuke urugero rwa Yesu.Uzabirebeshe amaso, ntuzumve ko hari aho bigukoze, uzakomeze ugane icyerekezo cy’aho Imana ikuganisha.

Imana ibahe umugisha!

NEMI Nibintije Logo png
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *