Mugenzi wawe nasitara uzamuramire aho kumusonga- Min. Kaboneka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukorera hamwe kugira ngo bagere ku ntego y’icyo biyemeje gukora, umwe yumva ko ntacyo yageraho atisunze mugenzi we.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2018, mu muhango wo gusoza Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamazemo iminsi itanu i Gabiro mu karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba.

Min. Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abo bayobozi ko nibagira gukorera hamwe no kwishyiramo gukurikirana inshingano zabo, ibintu byose bizagenda neza; anabasaba kuzirikana kubaka ubushobozi bw’abakozi b’Akarere kugira ngo bafashe ubuyobozi kugera ku ntego.

Arabasaba kandi kubaha umuturage uko yaba ameze kose, kumugisha inama no gufatanya na we mu igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa kugira ngo bagere ku ntego y’icyo biyemeje gukora.

Min Kaboneka yibanze ku bufatanye no gukorera hamwe, agira ati “ Reka mbasabe, mugire umuhigo wo gukorera hamwe; umwe yumve ko akeneye mugenzi we uko byagenda kose; wumve ko nta kintu wageraho udafite mugenzi wawe,… Mugenzi wawe nasitara, uzamuramire aho kumusonga”.

Minisitiri Kaboneka kandi yijeje inzego z’ibanze ubufasha ubwo ari bwo bwose; ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, kuva kuri Perezida wa Repubulika ukagera ku baminisitiri, twiteguye kubafasha mu buryo bwose kugira ngo mugere ku nshingano zanyu”.

Mu izina ry’abayobozi b’inzego z’ibanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Habiyaremye Pierre Celestin  yavuze ko abayobozi baganiriye ku ngingo zitandukanye kandi zikora ku iterambere ry’umuturage, byatumye bafata n’ingamba zigiye kuryihutisha.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assoumpta yavuze ko umwiherero wagenze neza kandi ukaba witezweho umusaruro ufatika mu guhindura uburyo bw’imikorere yari isanzwe mu nzego z’ibanze; hakaba hitezwe kandi guhindura byinshi mu kwihutisha iterambere ry’abaturage bashinzwe.

Uyu mwiherero wamaze iminsi itanu, wahuje ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu; Abayobozi b’intara n’umujyi wa Kigali, abagize Komite Nyobozi z’Uturere twose n’Umujyi wa Kigali; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere; n’Abayobozi mu Turere bashinzwe Imirimo Rusange.

k1
Aba bayobozi barasabwa gukorera hamwe no guha ijambo umuturage
k2
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Habiyaremye Pierre Celestin avuga mu izina rya bagenzi be

K3

k4

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *