Rutahizamu uca ku mpande, Mugisha Gilbert wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri APR FC aba umukinnyi wa gatatu iyi kipe y’ingabo z’igihugu isinyishije.
Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC nyuma yo kumuha Frw miliyoni 15 ya recruitment n’umushahara wa 900,000 Frw buri kwezi.
Mugisha wari umaze imyaka ine muri Rayon Sports yari mu muryango werekeza muri APR FC mu mpeshyi ya 2020, gusa birangira Bizimana Yannick bakinanaga ari we uyerekejemo.
Uyu musore abaye umukinnyi wa gatatu APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma ya myugariro Nsabimana Aimable wakiniraga Police FC cyo kimwe na Kwitonda Alliain ‘Bacca’ wakiniraga Bugesera FC.
Uretse gusinyisha abakinnyi bashya, APR FC inakomeje ibiganiro na bamwe mu bakinnyi bayo kugira ngo irebe ko bakongera amasezerano.
Amakuru avuga ko Manishimwe Djabel, Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Aimé Placide bamaze kongera amasezerano, mu gihe abarimo Mutsinzi Ange, Niyomugabo Claude na Niyonzima Olivier uvugwa muri Rayon Sports banze kuyongera.


