FB_IMG_17408486348895180

Mugisha Moïse yahanwe muri Tour du Rwanda 2025

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’Umunyarwanda Mugisha Moïse yahanwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda 2025 nyuma yo kunyura ahatemewe mu gace ka Gatandatu (Nyanza – Kigali Canal Olympia).

Nk’uko byatangajwe n’abategura irushanwa, Mugisha yaciwe amande y’ama-CHF 200 (angana n’ibihumbi 315 by’amafaranga y’u Rwanda) ndetse anakurwaho amasegonda 20 ku bihe yakoresheje muri iri siganwa.

Uretse ibyo bihano, Mugisha Moïse yanakuweho amanota 15 ku rutonde rw’abazamutsi, amanota 12 yo gutambika, ndetse n’amanota 15 ku rutonde mpuzamahanga rwa UCI.

Iki cyemezo cyafashwe kigamije gukomeza kwimakaza amahame y’icyubahiro n’ukuri mu mukino wo gusiganwa ku magare, mu gihe Tour du Rwanda 2025 ikomeje kwitabirwa n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *