Mugunga Yves yahagaritswe muri Kiyovu igihe kitazwi

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa Kiyovu Sports Mugunga Yves, yahahagaritswe muri iyi kipe nyuma y’uko yishyuje ibirarane by’amezi atari yagahembwe.Yves kandi yari yandikiye Kiyovu asaba gusesa amasezerano bafitanye kubera kutamuhemba amezi atatu no kumuha sheki itazigamiye.

Kiyovu yahagaritse Yves nyuma yo kumusaba ibisobanuro by’impamvu yasibye imyitozo kandi nta ruhushya abifitiye.Mu gusubiza yavuze ko yari arwaye kandi ko nta bushobozi yari afite bumufasha mu burwayi bwe.

Ibaruwa yandikiwe yagiraga iti””Tukwandikiye mu rwego rwo kugusaba ibisobanuro byanditse utugaragariza impamvu umaze iminsi utitabira imyitozo y’Ikipe ya Kiyovu Sports nk’abandi bakinnyi kandi utabifitiye uruhushya. Ibi bisobanuro tubikeneye mu gihe kitarenze amasaha 24.”

Mu gusubiza Yves nawe yagize ati””Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko impamvu ntabonekaga mu kazi ari uko nari ndwaye bituma ntabamenyesha ku gihe dore ko na sheki mwari mwampaye itari izigamiye, munibuke ko nari ntarahembwa ngo byibuze mbone ibimfasha mu burwayi bwanjye.”

Yongeyeho Umunyamabanga Karangwa Jeanine yamuhaye sheki itazigamiye iri mu mazina ye avuga ko amwishyuye ideni ryari risigaye ku mafaranga bari bumvikanye ariko n’ubu ntarayabona.Ibyo rero ngo agasanga bigorana kuba yakina atabona umushahara kuko kugeza ubu hashize amezi atarahembwa akaba ari yo mpamvu abasabye ko basesa amasezerano maze agahabwa ibye.

Nyuma y’ibyo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bumuhagarika kugeza igihe kitazwi kuko ngo ntabwo yagaragaje impapuro zo kwa muganga zishimangira uburwayi bwe bityo ibisobanuro bye bikaba nta shingiro bifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *