gomt6yxw0aasjnx.jpg

Muhadjiri na mugenzi we basezerewe mu mwiherero w’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler asezereye abakinnyi batatu mu bari mu mwiherero utegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 hongeye gusezererwa abandi barimo Muhadjiri Hakizimana.

Abari basezerewe ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 ni Iradukunda Siméon, Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC, n’umunyezamu Niyongira Patient wa Bugesera FC.

Nyuma y’abo Batatu basezerewe, kuri uyu wa Kane hongeye gusezererwa abandi Babiri aribo Muhadjiri Hakizimana na Arsene Tuyisenge wa Rayon Sports.

Mu kiganiro umutoza Spittler yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari yahishuye ko hari abakinnyi bagomba gusezererwa kubera ko hari abakinnyi bakina hanze bagombaga gutangira kwakira, mu cyumweru cya kabiri cy’imyitozo.

Kugeza ubu abakinnyi 5 nibo bamaze gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi uri kuberea i Nyamata.

Kuri ubu Amavubi akomeje umwiherero uri kubera i Nyamata mu Bugesera, aho akorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi cy’ishuri rya Ntare.

Bitegenyijwe ko imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi iraba mu kwezi gutaha kwa Kamena, aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

U Rwanda nirwo ruyoboye itsinda rya gatatu n’amanota ane rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite atatu, Lesotho na Zimbabwe zinganya abiri na Bénin ya nyuma ifite inota rimwegomt6yxw0aasjnx.jpggomt6yvxwaat9fg.jpggomt6ytwsaeao3y.jpggo0cvzlw0ainjor.jpggo0cv2cwyaas05n.jpggo0c6rvxuaeqdzd.jpggo0c6rtwiae7sgi.jpg

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Muhadjiri na mugenzi we basezerewe mu mwiherero w’Amavubi
    uyu siwe wavugaga ngo ntiyubahwa ra?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *