Muhanga: Aba DASSO basabwe guhitamo gukora neza cyangwa bakirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego zishinzwe umutekano baraburira aba DASSO ko gukora nabi bishobora kubaviramo ibyago byo kugawa no kwirukanwa.

Mu muhango wo kurahiza aba DASSO 64 muri iki cyumweru gishize, binjiye mu mirimo yabo nyuma yo kurangiza amahugurwa, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice yavuze ko aba DASSO bashya bamenya ko ari abakozi b’Akarere bagengwa n’amabwiriza y’abakozi ba Leta.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo bemerewe mu kazi bazabihabwa ariko nabo bakishyura gutanga serivisi nziza mu Mirenge bagiye gukoreramo, agira ati, “Ushobora gukora ukanakosa, ariko mwibuke ko nyuma yo gukeburana bikananirana byaba byiza kujya mugisha inama kugira ngo ibibazo mugize bikemuke hakiri kare”.

Ashingiye ku myitwarire yagaragaye kuri bamwe mu ba DASSO bamaze igihe mu kazi birukanwe, Umuyobozi w’Akarere asaba aba bashya gushishoza mu byo bakora byananirana umunyabwenge agasezera hakiri kare.

Yongeraho ati, “Hari abari mu kazi babangamira inzego z’umutekano bajya gufata umunyacyaha bagasanga ba DASSO bamuburiye, ibyo bisa nko gupfa uhagaze, birababaje kumva abaturage bavuga ngo ba DASOO bari munsi ya ba lokodifensi ba kera”.

ce890926ad

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Muhanga Spt Justin Ntaganda avuga ko aba DASSO bagomba kugendana n’ibyo basanze bikorwa n’izindi nzego zirimo iz’umutekano, Polisi na Gisirikare n’ubuyobozi bw’ibanze.

Agira ati, “Agaciro mwahawe n’igihugu mugomba namwe kukiha, mwabisobanuriwe kenshi mwegere abaturage mukore akazi nk’uko mwabitojwe, ikintu cy’ingenzi mu Rwanda ni umutekano twamagana abajura, n’abandi bahungabanya umutekano”.

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, Col Paul Nyemazi, we yababwiye ko imyitwarire mibi ku mudasso ari ukwitera umwaku kuko iyo yirukanwe asa nk’uvumwe mu gihugu nk’uko urubuga rw’akarere dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga.

Col. Nyemezi agira ati, “Nimwubahiriza indahiro yanyu n’ibindi byose muzaba mwabyubahirije, uzatatira indahiro azirukanwa, azafotorwa ashyirwe ahantu hose, ku buryo atazanabona akazi”

Aba DASSO bashya 64 nibo baje biyongera ku basaga 100 bari basanzwe bakorera mu karere ka Muhanga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *