Inzego z’umutekano mu karere ka Muhanga ziri guhiga bukware insoresore zo mu gatsiko kazwi nk’Abahebyi, nyuma yo gutema abakozi 10 barinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro murenge wa Rongi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo aka gatsiko kateye ikirombe cy’Ikompanyi yitwa ETs Sindambiwe, abakagize batemagura abakirindaga.
Abahebyi bivugwa ko kagizwe n’insoresore zarahiye ko zitazakorera abandi ku mushahara, ko ahubwo ahubwo zizajya zicukura amabuye y’agaciro mu butaka bufite rwiyemezamirimo wabuhawe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Niyonzima Oswald, yavuze ko hamaze gufatwa 10 mu bagize ako gatsiko kateye ikirombe ETs Sindambiwe kitwaje intwaro gakondo, kagakomeretsa abaharinda.
Ati: “Abantu bishyize hamwe batera ikirombe n’intwaro bakomeretsa abasanzwe barinda umutekano w’iki kirombe cy’umushoramari ufite ETs Sindambiwe kiri mu Murenge wacu”.
Yakomeje agira ati: “Tukimenya amakuru y’uko hari igico cy’abantu bikoze bakajya gutera iki kirombe twashatse amakuru ndetse dukora urutonde, dusanga abasaga 25 ari bo bishyize hamwe batera ikirombe bakomeretsa abakozi bashinzwe umutekano w’ikirombe.”
Gitifu Niyonzima avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abagera ku 10 muri 25 bari ku rutonde, na ho abandi bakaba bagihigwa kugira ngo baryozwe icyaha cy’urugomo n’ubujura buciye icyuho bakekwaho.


