Muhanga: Abanyamurenge bakomeje gusaba ko Agathon Rwasa aryozwa ubwicanyi bwo mu Gatumba

Sangiza iyi nkuru

Abanyamurenge barokotse ubwicanyi bwakozwe na FNL/PALPEHUTU mu Gatumba i Burundi barasaba ko Depite Agathon Rwansa afatwa akaryozwa uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe inzirakarengane 166.
Umuhango wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge bo mu Gatumba mu mpera z’ icyumweru kirangiye habaye ibiganiro ku Isi yose ahari kominote y’ Abanyamurenge ku nsanganyamatisiko igira iti :”Abanyamurenge turasaba ubutabera, abicanyi babiryozwe. Urugero: Agathon Rwasa mu Gatumba”.
Abafite ababo baguye muri ubu bwicanyi ndengakamere, bavuga ko ababiciye bakomeje kwidegembya bityo ko bafatwa bakabiryozwa by’umwihariko Depite Agaton Rwasa wanahawe umwanya muri Leta y’u Burundi. Batunga agatoki UN gukomeza kubakingira ikibaba kuko yanabatereranye.
Iki gikorwa cyo kwibuka kibaye ku nshuro ya 12, aho imiryango y’Abanyamurenge baterana bakazirikana inzirakarenga ziciwe mu Gatumba kuva ku itariki ya 13 Kanama 2004.
Umuhango wo kwibuka i Muhanga
Muri uyu muhango wo kwibuka wabereye i Muhanga, Nkundimana Sayigenza Alfred uhagarariye imiryango y’ababuze ababo, batujwe mu karere ka Ruhango, yagarutse kuri uru uruhare rwa UN, akavuga ko ikosa ryakozwe n’uyu muryango ari ugutuza impunzi hafi y’igihugu zaturutsemo.
gatumba
Ati “ Kugeza ubu Ntacyirakorwa, iperereza ryarakozwe, abakoze ibyaha barabyiyemerera, bagororerwa na za leta zabo ubu ni abayobozi nk’Agathon Rwasa ari mu nteko ishingamategeko.”
Nkundimana avuga ko nk’umuryango w’Abibumbye usanzwe uzi amategeko mpuzamahanga n’ay’ubuhunzi utari ukwiye gukora ikosa ryo gutuza izi mpunzi muri Kilometero imwe uvuye mu gihugu bari bahunze.
Ati “ UN uruhare rwayo rwa mbere ni ukubashyira mu kilometero kimwe uvuye mu gihugu bari bahunze, urwa kabiri ni ukutabarindira umutekano kugeza ubwo bishwe kandi bari barabibwiwe, urwa gatatu ni uko raporo bakoze bayishyize mu kabati ndetse no kudakurikirana ababikoze.”
Avuga kandi ko HCR yari izi ibizaba kuko iyo nkambi yari irimo impunzi z’amoko menshi ariko ikaza kuzicamo ibice.
Uyu mugabo wumvikanaga nk’utewe ishavu n’ibi bikorwa bya UN, avuga ko impunzi z’Abanyamurenge zitujwe ukwazo n’izindi badasangiye ubwoko zigatuzwa. Ati “ Ntibyari bikwiye kuko zose zari impunzi.”
Anavuga ko mbere y’uko ubwo bwicanyi buba haje inyandiko (tract) zica amarenga ubu bwicanyi ariko izi mpunzi ntizicungirwe umutekano.
Banatunga agatoki leta y’u Burundi yari iyobowe na Domitien Ndayizeye kuko na yo yatanze ubuhungiro hafi y’igihugu bahunze, kandi ko inkambi zari zacumbikiwemo hari hafi y’ikigo cya gisirikare n’icy’igipolisi muri metero zitarenze 500 ariko izi nzego z’umutekano ko zarebereye ntizitabare.
Abandi batungwa agatoki ni abari inyeshyamba za FNL zayoborwaga n’Agathon Rwasa kuko uwari umuvugizi wayo yabyiyemereye ubwo yaganiraga na BBC
Indi mitwe itungwa agatoki, ni inyeshyamba z’umutwe wa FDRL uvugwaho kuba ubarizwamo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umutwe wa Mayi Mayi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iki gihugu ubwacyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *