Muhanga: Abaturage ba Kabacuzi ntibazongera guhitanwa n'Umugezi wa Gasave

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi barishimira kubakirwa ikiraro cyo mu kirere ku mugezi wa Gasave wajyaga wuzura ugatwara n’abantu.

Ikiraro cya 97m cyubatswe ku mugezi wa Gasave wiroha muri Bakokwe, cyubatswe ku bufatanye n’umuryango w’abanyamerika wita ku mibereho myiza (American Bridge to Prosperties) cyuzuye gitwaye miliyoni 25frw.

Abaturage bo mu Midugudu ya Nyirabwayi na Buyoga yo mu Kagari ka Butare ahubatswe iki kiraro bavuga ko bashimira Leta yabatekerejeho kuko hari hashize igihe barabuze igisubizo cy’ibibazo byatezwaga no kuzura kwa Gasave.

Kabagema Emmanuel wo mu Mudugudu wa Buyoga avuga ko iyo imvura yagwaga uri hakurya y’umugezi wacumbikaga cyangwa ukambuka uzi ko amazi ashobora kuguhitana, agira ati, « Iki kiraro kidukuye mu bwigunge, kuko iyo kitubakwa wari kuzatumarira abana ».

Ibiraro by’ibiti byubakwaga kuri uyu mugezi ngo byajyaga bitwarwa n’amazi iyo umugezi wuzuraga ku buryo ngo nta bundi buryo abaturage batekerezaga kuzabona ikiraro.

10b901814d
Ikiraro cyahawe abaturage

Mukamana Pélagie wo mu Mudugudu wa Nyirabwayi, avuga ko umugezi wa Gasave wajyaga utuma abana batajya ku ishuri iyo imvura yagwaga, agira ati, « Wabona umugezi wasaze uzi ko n’abakuru ubatwara ukoherezamo abana, twabarekeraga mu rugo cyangwa imvura yagwa nimugoroba bagacumbika hakurya y’umugezi ».

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubutegetsi, Gatwaza Patrick ashimira abanyamerika bafashije kubaka iki kiraro kuko hari hashize igihe nta gisubizo cyo gukumira ibyago byaterwaga n’umugezi wa Gasave.

Gatwaza agira ati, « Abaturage bacu baratuje, ubu bafite umutekano, turashimira abafatanyabikorwa ku kazi ko kubaka iki kiraro kuko ubu abaturage bagiye kujya basabana nta kibazo ».

Umukozi w’Umuryango w’Abanyamerika bubatse iki kiraro ANNY Courtney ashimira abaturage n’Akarere ku bufatanye mu kubaka ibikorwa remezo, akavuga ko bazakomeza gufasha kubaka ibiraro nk’iki nk’uko biri mu ntego z’umuryango nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Courtney avuga ko Umuryango wabo wifuza ko abaturage babaho mu mudendezo kuko ari bwo babasha gukora bakiteza imbere ntibasabirize cyangwa ngo bashyamirane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *