Ubuyobozi bw’ Akarere ka Muhanga butangaza ko abayobozi 9 barimo ab’imirenge ndetse n’abo mu tugari beguye ku kazi.
Umuyobozi w’aka karere Beatrice Uwamariya, avuga ko abayobozi banditse ndetse ubuyobozi bukaba bwashyikiriye ubusabe bwabo ari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu n’uwa Nyamabuye Mugunga Jean Baptiste .
Hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’utugari, Abakozi babiri bashinzwe iby’ubutaka ku mirenge, hari umukozi umwe ushinzwe imibereho myiza mu murenge hamwe na Sedo umwe wo mukagari ka Cyeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze kandi ko nta muntu wirukanwe ahubwo ngo basabye guhagarika akazi. Ubusabe bwabo ngo nibumara gusuzumwa ngo harebwe niba ari ngombwa gusaba gusezera cyangwa atari ngombwa, kuko ngo iyo umuntu asabye ahabwa cyangwa se ntiyemererwe.
Mu gihe umuyobozi w’akarer avuga ko aba bayobozi aribo beguye, hari amakuru yavugaga ko baba bazize amakosa yiganjemo kurya ruswa, imyubakire ikorwa mu kajagari ndetse n’umwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


