Mu mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) , yagenewe abikorera bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi, agamije kubakangurira gutanga serivisi nziza no kwakira neza ababagana muri gahunda ya ‘Na yombi’, abikorera banenze RDB ndetse n’inzego z’ibanze kubaha serivisi mbi kandi ari bo babigisha kuyitanga neza.
Mu byo abikorera banenze , harimo kuba abakozi ba RDB bataborohereza mu gihe barimo gushaka ibyangombwa byo gukora imishinga cyangwa ishoramari ahubwo ugasanga barimo gusabwa ibintu bitagize icyo bimaze, bigatuma batinda kubibona.
Past. Nkundiye Theophile, Perezida w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko ku ruhande rwabo ari ba miseke igoroye.Atunga agatoki inzego z’ibanze, RDB ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umisoro (Rwanda Revenue Authority).
Agira ati” uratangira umushinga ngo urabanza ujye kuri RDB, ibintu bagusaba ugasanga ntubizi, twese si ko tuba twarize ngo dusobanukirwe buri kimwe, inyandiko bakoresha inyinshi usanga zikoresha icyongereza, niba utazi urwo rurimi uzabwirwa n’iki ibyo bagusaba gukora?”
Arakomeza, ati “ikindi igihe ugiye gushaka igitabo cy’ubucuruzi (registre de commerce kugira ngo uzayibone bigutwara igihe kinini, igihe ushaka inguzanyo ,ukajya gutanga ingwate kugira ngo uzabone Noteri , bigufata igihe kinini kandi iyo nguzanyo igamije kugufasha mu bucuruzi bwawe”.
Umwali Laetitia ukuriye ishami rya Na yombi muri RDB ,avuga ko kuba umukozi umwe yatanga serivisi mbi bitakwitirirwa ikigo cyose ariko ko bagiye gukurikirana ikibazo aho kiri bikosorwe.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ,Karamage Jean Damascene , umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere myiza , avuga ko bagiye gusaba inzego z’ibanze kujya babaha ibyo babasaba kandi ku gihe.
Yagize ati”ubundi ahantu hakunze kugaragara serivisi itanoze ,ni mu bashinzwe ubutaka, uje ashaka ingwate se, kuba yabona ibyangombwa bikamutinza kuba yabona inguzanyo ashaka , ariko tugiye kubasaba kubinoza, umukozi bizagaragaraho ayitanga nabi ku bushake akaba yahanwa”.
Mu bindi abikorera banenze RDB, ni ugukoresha ururimi rumwe rw’icyongereza ndetse no kuba itegereza abaturage serivisi zayo nibura ngo ibe ifite umukozi ku karere. Ni mu gihe kandi RDB yo ivuga ko inyandiko bakoresha ubu zisigaye ziri mu ndimi eshatu harimo n’ikinyarwanda.


Uwambayinema M.Jeanne / bwiza.com



