Muhanga: Abiyitirira idini ya Islam bagakora amabi bagiriwe inama

Sangiza iyi nkuru

Mu nama mpuzabikorwa yahuje inzego z’ibanze guhera ku midugudu yose igize utugari tw’Akarere ka Muhanga, Abagitifu b’utugari n’imirenge, inzego z’umutekano, Abahagarariye idini rya Islam n’Ubuyobozi bw’Akarere, Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’aka karere anenga abakora ibikorwa by’iterabwoba bitwaje idini rya Islam avuga ko ntaho bahurira.

Mu ijambo rye UWAMARIYA Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko impamvu nyamukuru y’iyi nama ari ukugirango bakureho urujijo rwa bamwe mu baturage bakunze kuvuga ko abakora iterabwoba benshi bakomoka mu idini rya Yisilamu, ibikorwa uyu Muyobozi avuga ko bidafitanye isano.

UWAMARIYA kandi avuga ko abiyitirira iri dini, usanga iyo ngo habaye ibikorwa n’ibi by’iterabwoba batagirira impuhwe abayoboke b’idini rya Yisilamu.

Yagize ati:«Ibi bikwiye kuduha uburyo bwo gufata ingamba zo gukumira ibikorwa by’iterabwoba kandi mbanyesheko nta gikuba cyacitse gihari mu Rwanda ndetse no mu karere kacu».

Ibganiro_byabanje_kubera_mu_matsinda_ashingiye_ku_mirenge_abantu_babarizwamo.

KANYANKORE Ali, Imamu w’akarere wungirije mu idini rya Islam, akaba ashinzwe imigenzo y’idini, ivugabutumwa, avuga ko ubusanzwe indamukanyo y’abayoboke b’iri dini, ari ukwifurizanya amahoro y’imana bityo ko nta muntu wakwifuriza abandi amahoro ngo ahindukire ayababuze.

KANYANKORE akavuga ko amahirwe Abanyarwanda bafite ari uko itegeko nshinga Igihugu kigenderaho kuri ubu ridashingiye ku mahame y’idini runaka nk’uko ngo bikorwa mu bihugu bimwe byo mu mahanga.

Colonel NYEMAZI Gaston Paul, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga na Ruhango, avuga ko iyi nama itagamije kwiga ku myemerere y’abisilamu n’ibice bigize abayoboke baryo, akavuga ko icyo abantu bakwiye kwibandaho ari ukureba ababangamira umutekano w’Abaturage kugira ngo bafatirwe ibihano bikomeye nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Kunoza ikaye y’Abinjira n’Abasohoka, gukorera ibiganiro mu bigo by’Amashuri yisumbuye na za Kaminuza no guhanahana amakuru nimwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga.

Abakuru b’Imidugudu barenga 300 bavuga ko nta bimenyetso kugeza ubu biragaragara mu nzego z’ibanze byerekana ko hari abakora iterabwoba usibye gusa umusore wo mu murenge wa Mushishiro uherutse kubifatirwamo mu Karere ka Rusizi mu minsi ishize.

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *