Muhanga: Aregwa kwica se n’ubwinjiracyaha ku mugore wa se wabo

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, muri iki cyumweru bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukekwaho kwica se no kugerageza kwica umugore wa se wabo, abahora ko yari yarabwiwe ko umugore wa se wabo yamuroze, naho ise ntabyemere.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uregwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye se, ndetse n’ubwinjiracyaha bwo kugerageza ubwicanyi yaba yarakoreye umugore wa se wabo, ibyo byaha bikaba byarakorewe mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021.

Ukekwa akaba ngo yaravuze ko umugore wa se wabo yamurogaga kwiga bikamunanira, naho se agashyigikira uwo mugore, bituma ahitamo kubica ateganya guhangana na polisi ngo nawe araswe apfe bajyane bose, nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro nyinshi bikanga, nibwo nyuma yaje gucura umugambi wo kuzabica.

Bivugwa ko ubwo yatekerezaga uburyo azicamo se n’umugore wa se wabo, yarabanje agurisha radio yari afite, amafaranga avuyemo bukeye ayaguramo umuhoro mushyashya, arawubika, ku munsi ukurikiyeho arabyuka ajya gufasha se gutema ibiti byo gushingiriza ibishyimbo ariko ari no kumucungira hafi kuko ari wo munsi yari yateguye kumwiciraho.

Bavuye gutema ibiti batashye, uregwa ngo yinjiye mu nzu asohora wa muhoro ise abonye atawuzi ashaka kuwumwambura, ukekwa ahita awumutemesha ukuboko kw’iburyo akomerezaho amutemagura no ku gikanu , abonye ko apfuye ajya mu nzu akuramo ikiringiti akimuzingiramo amushyira mu nzu yo hanze batabagamo.

Ukekwa kandi ngo amaze kwica se, yahise yoza ahagiye amaraso hose ndetse n’umuhoro yakoresheje amaraso ashiraho, kubera ko yari aziko umugore wa se wabo yagiye gucuruza inyanya, yagiye kumucungira mu isoko acururizamo yitwaje wa muhoro mu gafuka kari karavuyemo kawunga.

Ngo yagiye agahetse ku mugongo, uwo mugore atashye, ukekwa amugenda inyuma, bageze aho yagombaga kumwicira haba haje undi muntu ukekwa ashaka kubica bombi abitekerezaho asanga uwo wundi yaba amuhoye ubusa, niko gukomeza kugendana nabo, uwo wari uje nyuma aza kunyura ahandi hantu, ukekwa aza gutemagura uwo mugore wa se wabo ariko ntiyapfa.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko, ukekwa yumvise induru, ajya iwabo ahasanga murumuna we utari wahiriwe, amubwira ko amaze gutema umugore wa se wabo, anamusaba kuhava ngo batazamushyira muri dosiye, nibwo uwo murumuna we yahitaga agenda arabivuga agarukana n’abayobozi baje gufata ukekwa.

Bahageze ngo yababwiye ko nibamwegera abatema, ko na se yamwishe kare, ko yiteguye guhangana n’abapolisi bakamurasa agapfa. Abapolisi bahageze baramuganirije abona nta gahunda yo kumurasa ihari, yemera gushyira umuhoro hasi baramujyana bamushyikiriza RIB.

Yasobanuye ko aho nyina utarabanaga na se yamujyanye ku muvuzi wa gakondo aribo bamubwiye ko yarozwe.

Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *