Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bagurishiriza inzoga mu isanteri yo mu Rutongo, baravuga ko batazi irengero ry’amafaranga ijana batanga kuri buri jerekani buri munsi, bakavuga ko ayo atwarwa na Gitifu Nyandwi Maurice. Umwe mu baturage ntiyashatse ko amazina ye atangazwa, ngo ” batazanyirenza”, yabwiye BWIZA ko atazi ingano Frw yakusanywa muri iryo soko rigurisha urwagwa buri munsi. Avuga ko abaturage babwirwa ko ari ay’isuku n’umuriro ariko ngo amwe ajya mu mufuka wa Gitifu Maurice Nyandwi kuko hasanzwe hari umukozi ushinzwe isuku ubyishyurirwa. Yagize ati ” Mutubarize aho Frw 100 dutanga buri munsi ku ijerekani imwe y’urwagwa yiswe ay’isuku n’umuriro mu isoko ryo mu Rutongo. Batubwiye ko ari ay’isuku n’umuriro ariko hari umukozi usanzwe yishyurwa ko akubura isanteri, umuriro wo ntawo kuko isoko rirema saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, batubujije kurirema nijoro, dukoresha amatoroshi. Abagurisha inzoga bose baha Ngali Frw 500 ariko gitifu na we agashyiraho 100 rye ritagira gitansi duha abantu aba yashyizeho.” Uyu muturage avuga ko iki kibazo agihuje n’abandi baturage bagurisha urwagwa mu Rutongo. Ati ” Ubajije abandi baturage bose, bakubwira ko bishyura ijana, nta gitansi. Iki kibazo benshi baracyibaza gusa njye nabonye ntakomeza kubiceceka. Abarimo Manase, Mubera na Sisiko wahoze ari rokodifensi nibo bayakusanya, ntitumenya aho arengera.” BWIZA yavuganye na Manase, avuga ko ” Ayo mafaranga akusanywa agahabwa abakora isuku.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabutare, Nyandwi Maurice yatangarije iki kinyamakuru ko ayo makuru ari ” Ukubeshya.” Yagize ati ” Ibyo bintu ni ukubeshya. Ariya mafaranga yishyurwa abakubura aho bagurishiriza inzoga, baba bahamennye imbetezi, amakoma n’imisarani yanduye. Hariya hantu harakuburwa buri munsi kandi abahakora barishyurwa.” Ku ngingo yo kuba hari abakozi bamukusanyiriza amafaranga, yagize ati ” Oya sibyo. Ubu iri soko rirafunze ariko n’igihe ryakoraga nta mafaranga njye bankusanyirizaga. Amafaranga ahabwa ababa bakoze isuku, sinjye uhakora isuku.” Gitifu Nyandwi yasabya abaturage ko basaba ibisobanuro kuri iyi ngingo, bakamenya irengero rya Frw 100 batanga buri munsi. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko “atazi ayo makuru gusa ngo agiye gukorana n’ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kabacuzi kuri iki kibazo.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Ibyo Karasira agiye guhura nabyo Mageragere- Mahoro wafunganywe na Ntamuhanga ngo hari abazamwakira
youtube.com


