Polisi mu karere ka Muhanga yataye muri yombi Uwamahoro Photide wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinini, umurenge wa Shyogwe. Arashinjwa kwangiza ibikorwaremezo n’urugomo.
Uwamahoro Photide ashinjwa kuba ku wa 14 Nyakanga 2018, yarakuye ibiti ku iteme ajya kubicana, inkuru ibaye kimomo mu baturage ngo ashaka ibindi mu ishyamba rya Leta abisubizaho.
Uwamahoro Photide anakurikiranweho icyaha cy’urugomo cyo gukubita umugore w’umukuru w’Umudugudu wa Nyakabungo, iteme yakuyeho ibiti byo gucana rikaba riri muri uyu mudugudu.
Amakuru avuga ko yamukubise amuhora gutanga amakuru y’ibyo yakoze. Nyuma yaho amakuru amenyekaniye, akaba yaratawe muri yombi na polisi ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2018.
Aganira na Igihe, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Béatrice yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi rya Uwamahoro.
Agira ati “Uyu muyobozi w’Akagali ka Kinini ari mu maboko ya polisi akurikiranweho kwangiza ibikorwa remezo no kwigabiza ishyamba rya leta atabifitiye uburenganzira agiye gukora ikiraro, ndetse hakiyongeraho ko yaba yaranakubise umuturage we ugomba kuregera inzego zibishinzwe zikabikurikirana ukwabyo”.
Si ubwa mbere Uwamahoro avuzweho amakosa, dore ko no mu mwaka ushize yavuzwe cyane mu itangazamakuru anengwa kumena ibiryo mu rugo rwari rwabayemo ubukwe.


