Muhanga: Hari abaheruka mu irangamimerere mu 1998 kubera Abacengezi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage 123 bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ntibari mu bitabyo by’irangamimerere kuva mu 1998 kuko Komini Buringa babarizwagamo yatwitswe n’Abacengezi mu ntambara bari barashoje ku Rwanda.

Mu gushywa kwa Komini Buringa, ibitabo n’ibindi bikoresho bya Komini byarahiye birakongoka ku buryo, abari banditse mu bitabo by’irangamimerere bitari gukunda ko bongera kwibona aho umutekano ugarukiye.

Kugira ngo bongere bandikwe, hitabajwe urukiko rwa Nyamabuye rwahaye umugisha ko bakwandikwa.

Aba baturage batangarije RBA ko ” bishimiye umwanzuro w’urukiko rwa Nyamabuye ubemerera kongera kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere baherukagamo mu 1998.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com
Aa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *