Muhanga: Mukarurinda Patricie yiswe Imana y’abagore mu gace atuyemo

Sangiza iyi nkuru

Mukarurinda Patricie, umukecuru w’imyaka 65, utuye mu mudugdu wa Gifumba, akagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yiswe Imana y’abagore mu kagari atuyemo, kubera ko yaharaniye guteza imbere abagore baturanye na we.

Uyu mugore ngo abigisha gukora ibintu bitandukanye mu masaro ,akaba yarigishije abagore 60, ubu bukorikori nta kiguzi bamuhaye cyangwa se ngo bamuhembe.
Kubera iki gikorwa cyiza yakoze cyatumye bamwita Imana y’abagore.

Uwimbabazi Jacqueline, avuga ko ubusanzwe yari atunzwe no guhinga nta wundi mwuga azi ariko ngo uyu mukecuru, yamwigishije gukora imitako yo mu masaro, amushimira ko ubu yatumye na we ashobora kwinjiza amafaranga, ibyo aboha bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi kandi yikoreye indi mirimo isanzwe yakoraga y’ubuhinzi.

Ibi binavugwa kandi na Mukanyandwi Consolata,nawe uvuga ko ubu bukorikori yamwigishije bwamugejeje ku bintu byinshi bitandukanye,ngo kuko yashoboye kwiguriramo inka yo korora,ndetse akaguramo n’ikibanza cyo guturamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mukanyandwi avuga ko kuba azi gutaka amakaramu abantu bandikisha,inkoni zo gutegura mu nzu ndetse n’izo bitwaza,abona bimufatiye runini,kuko avuga ko nibura mu kwezi yabonye isoko ry’ibyo yakoze, yinjiza ibihumbi 40, kandi agakomeza no kuba umuhinzi.

Yagize ati “rwose uyu mukecuru Imana ijye imuha umugisha,yankuye mu bukene narimo, anyigisha umwuga ku buntu, rwose nta kintu namuhaye, yabinyigishije ku buntu kandi sinjye njyenyine, ahubwo hari n’abandi bagore”.

Mukarurinda, avuga ko yumvise ko agomba kugira umusanzu na we yatanga mu gace atuyemo, niko gutekereza kwigisha abandi bagore uyu mwuga, ubu ngo amaze kwigisha abagore 60 bo muri aka karere.

Yagize ati ”
nararebye mbona abagore barakennye,kandi hari uburyo bayabonamo,ubu bukorikori dukora bugira amafaranga,nahise mpamagara abagore ndababwira nti munyegere mbigishe,nta mafaranga rwose nigeze mbaka,nabigishaga ku buntu,kuko nifuzaga ko nabo bagira aho bagera,biteza imbere”.

Uyu Mukecuru Mukarurinda,ubu yafunguye inzu mu mujyi wa Kigali,icururizamo ibintu bitandukanye bikoze mu masaro, avuga ko ibyo acuruza abirangurira muri ba bagore yigishije, kuko aribo aha isoko ngo iyo afite amasoko yo kubigurisha n’ubundi aba yigishije nibo akoresha, akabagurira nawe akajya kwigurishiriza ahandi,dore ko no hanze y’Igihugu,mu bihugu byose bya Afurika y’Iburasirazuba,aba afite aho abigurishiriza.

Uyu mwuga awumazemo imyaka 46, akaba yarabyigishijwe na Nyina umubyara.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema M.Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *