Muhanga: Polisi iravuga ko yasenye agatsiko k’amabandi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi mu Karere ka Muhanga cyataye muri yombi abagabo batatu bashinjwa kuba mu gatsiko k’amabandi apfumura amazu ashaka kwiba ibikoresho bya Elegitoroniki.

Abo bantu batatu ni; Valentin Iyamuremye w’imyaka 31, Alex Hategekimana w’imyaka 23 na Eugene Nsanzumukiza w’imyaka 29, bakaba baratawe muri yombi mu mukwabu wabaye kuwa 05 Kanama.

Aba bavugwaho kuba inyuma y’ubujura buherutse kubera mu Karere gaturanye na Muhanga ka Ngororero, aho ngo bibye miliyoni 4 z’Amanyarwanda. Bivugwa ko babanje gukubita uwo bibye mbere y’uko abaha amafaranga batwaranye n’ibikoresho bya elegitoroniki birimo televizeri.

Umuvugizi wa polisi mu majyepfo, CIP Emmanuel Kayigi ati: “Ubwo batabwaga muri yombi, basanganwe flat screen n’ammafaranga 600,000. Banasanganywe  ibikoresho by’ibanze bakoreshaga mu gupfumura amazu,”

Abafashwe kandi bemeye ko bibye amafaranga. Bavuze ko babanzaga kugeza aho bashaka kwiba n’urujya n’uruza rwa ba nyiraho n’abahatuye mbere yo gupfumura bakinjira mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro.

CIP Kayigi aaba avuga ko abantu 65 bakekwaho gukora ibyaha nk’ibi by’ubujura batawe muri yombi mu mezi makeya ashize bagashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha (RIB).

Yashimiye abaturage ku bufatanye bwabo bwatumye uyu mukwabu ushoboka batanga amakuru, anabasaba gukomeza uwo muco wo kwicungira umutekano no kwirinda ibyaha byose no kugeza abanyabyaha mu butabera.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *