Muhanga: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe inshuti ye y’umumotari akamwiba moto

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, kuwa Mbere ushize bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, busabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza umusore ukekwaho kwicira mu nzu umumotari akamutwara moto.

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko, akekwaho kuba yariciye umumotari mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 17 Ugushyingo 2019, akamutwara moto, agahita atoroka ndetse na telephone yakoreshaga akayikura ku murongo.

Ukekwaho icyaha yari asanzwe agendana na nyakwigendera ndetse bakaba bari n’inshuti, aza gushaka uburyo yazamwica, nibwo yavaga mu Mujyi wa Kigali, ajya gukodesha inzu yo kubamo mu Karere ka Muhanga, nyuma y’iminsi mike asubira i Kigali, ahamagara nyakwigendera kuri telefone, amusaba ko yamutwara akamugeza i Muhanga.

Nyakwigendera wakoreraga i Kigali, yatwaye ukekwa kuri moto mu masaha ya saa saba z’ijoro, amugejeje i Muhanga ahita amwicira mu nzu ukekwa yakodesheje, amutwara moto, asiga akinze iyo nzu aragenda, ahita atoroka arabura, bimenyekana ubwo abaturanyi b’iyo nzu babonaga amasazi atumuka bakumva hanaturukamo umunuko nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.

Barungurutse muri iyo nzu, babonamo amaraso n’amasazi menshi, babimenyesha nyir’amazu, araza bica urugi, bagezemo imbere basangamo umurambo wa nyakwigendera, isuka n’umupanga byakoreshejwe mu kumwica, anasesetse mu mwobo. Nyakwigendera umunsi atwara ukekwa kuri moto mu ma saa saba z’ijoro, yabanje guhamagara inshuti ye ayibwira aho agiye n’uwo yari atwaye.

Kera kabaye nyuma y’imyaka hafi ibiri, uregwa yaje gutabwa muri yombi ku itariki ya 28 Gicurasi 2021, afatwa hifashishijwe indi nimero ya telefone imubaruyeho yari asigaye akoresha nyuma y’uko akuyeho iya mbere yakoze icyaha akoresha. Moto yibye nyuma yo kwica nyakwigendera kugeza ubu ntiraboneka, nyakwigendera akaba yarayikoreshaga atari iye, nyirayo akaba yarakomeje kuyishakisha ayoberwa irengero ryayo.

Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa n’ ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *