Ubutabera mu Karere ka Muhanga bukurikiranye umugabo ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we basangiraga mu kabari bakaza kurwana bikarangira amwishe.
Kuwa 12 Nyakanga 2018 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwaregeye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga dosiye iregwamo uwitwa Ngabonziza Laurent utuye mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.
Ngabonziza ashinjwa kuba ku itariki ya 06 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa munani z’ijoro, yarishe uwitwa Sempiri nyuma yo gutonganira mu kabari barimo gusangira.
Izi ntonganya zaje kuvukamo imirwano, maze Ngabonziza ajya mu rugo iwe afata umuhoro ajya gutegerereza Sempiri aho aca atashye , aramutangira amutemesha wa muhoro aramwica.
Mu ibazwa rye , Ngabonziza yemeye icyaha. Icyaha cy’ubwicanyi kikaba giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo yi 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Itariki uru rubanza ruzaburanishirizwa ntiratangazwa n’Urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru isoza ivuga.


