Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga, Ubuyobozi bw’ingabo mu Ntara y’amajyepfo burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, kwita ku bibazo by’abaturage ba bagana ndetse no kubicyemura, kugirango umutekano urusheho kubungwabungwa uko bikwiye, bakareka kuba banyirabayazana b’umutekano muke, cyane ko mu gihe batabakiriye bituma bahora basiragira mu nzira, bityo n’umutekano wabo ukaba ari ntaho kubera gusiragira mu mayira bashaka uwabarenganura ngo abakemurire ibibazo bafite.
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare uyu mwaka wa 2017, Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo bwasuraga Akarere ka Muhanga,mu rwego rwo kuganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze z’aka Karere, ku mpamvu zo kunoza imitangire ya serivise mu baturage, bwasanye inzego zibanze kurushaho kwegera abaturage ,bagafatanyiriza hamwe kwiga ibibazo bafite bakanabishakira umurongo wo kubicyemura, kugirango birinde ko bakomeza gusiragira mu nzu.
Ibi ahanini bikaba byagarutsweho n’ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, aho bw’ibanze ku kuvuga ko mu gihe umuturage atacyemuriwe ibibazo agahora mu mayira, nta mutekano uba uhari nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Brigadier General RUVUSHA Emmi ukuriye ingabo muri iyi ntara akaba yavuze ko kugirango umutekano u Rwanda rwifuza kugeraho ugerweho , ariko abayobozi muri izi nzego zibanze bakwiye kwirinda guhohotera abaturage babagana, bakishyira mu mwanya wabo, bakareka kubasiragiza mu nzira, kugirango abaturage biyumvemo ko bari mu gihugu gifite umutekano, cyane ko kuriwe ngo mu gihe hari akarengane n’umutekano uba ari nawo.
Ubushakashatsi b’w’ikigo cy’Igihugu cy’miyoborere RGB bugaragaza ko, Kuva mu myaka itanu ishize, igipimo cy’umutekano n’ituze rusange cyongeye kuza ku mwanya wa mbere na 92.62% avuye kuri 91.6% cyariho mu 2014. Nyamara ku nshuro ya kane yikurikiranya, igipimo cy’imitangire ya serivisi cyaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.93% mu gihe mu 2014 cyari gifite 72.00%.
Imitangire ya serivise iri kumwanya wanyuma mugihe u Rwanda rwiyemeje ko nyuma ya EDPRSII, serivisi nziza zizaba zitangwa ku kigero kiri hejuru ya 85%,bisaba ko ubuyobozi bukwiye gushyiramo imbaraga ku mitangire ya serivise.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


