Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi umuforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Gitega mu Murenge wa Kibangu, akekwaho kwiba imiti y’abarwayi ndetse n’icyuma gipima indwara.
Umuyobozi w’iki kigo, Uwintore Jean Bosco, yatangaje ko uyu muforomo yari ashinzwe ububiko bw’imiti, akaba yarafatanywe iyo miti n’ibindi bikoresho ubwo yari agiye kubigurisha mu Mujyi wa Muhanga.
Uwintore yavuze ko uyu muforomo yitwikiraga ijoro agapakira imiti ayohereza umuntu bari bafatanyije ubu bujura. Uyu mugambi waburijwemo nyuma y’uko imodoka yari iparitse i Muhanga ibonywemo ibikoresho byibwe.
Polisi na RIB bafashe uyu muforomo n’uwo bafatanyaga, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye. Bategereje gukurikiranwa n’amategeko.