ingoro_y_ubutabera_y_urukiko_rwisumbuye_rwa_muhanga-1f851

Muhanga: Umugabo w’imyaka 54 akurikiranweho kwica mushiki we

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 54 y’amavuko ukekwaho kwica mushiki we w’imyaka 66 y’amavuko amukubise igifunga cy’isuka mu mutwe bapfa amakimbirane ashingiye ku mitungo. 

Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 16/05/2026 mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango ubwo uregwa yasangaga mushiki we mu murima arimo ahinga.

Mu ibazwa rye nk’uko iyi nkuru dukesha Ubishinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yavuze ko yamanutse afite isuka agiye guhinga, akabona mushiki we arimo guhinga isambu ya mukuru we yari yaramuragije, agenda amusanga, amubaza impamvu yaje guhinga uwo murima kandi ariwe bawuhaye.

Asobanura ko nyuma yaho, nta kindi nyakwigendera aramusubiza, yahise amukubita isuka inshuro ebyiri mu mutwe agahita apfa. Uregwa yemera icyaha akurikiranweho kandi akagisabira imbabazi.

Abaturanyi babo bavuga ko uwishwe n’uregwa bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo kandi ko hashize ibyumweru bibiri babagabanyije imirima.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uregwa akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *