oswaki1.jpg

Muhanga: Umutungo w’agaciro ka miliyoni 45 Rwf watejwe icyamunara kuri miliyoni 10 Rwf, nyirawo avuga ko yagambaniwe

Sangiza iyi nkuru

Ndayisaba Jean Marie Vianney utuye mu Mudugudu wa Ntebe, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga avuga ko tariki ya 4 Mutarama 2021 umutungo we ufite agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda wateshejwe agaciro, utezwa cyamunara kuri miliyoni 10, akavuga ko yagambaniwe n’Umuhesha w’Inkiko n’ushinzwe inguzanyo muri banki.

Ndayisaba yabwiye Hanga dukesha iyi nkuru ko yari yaratse inguzanyo muri Banki y’Abaturage (BPR) igera kuri miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, atega uyu mutungo ugizwe n’ubutaka bufite ubuso bwa metero kare (m2)1905 inzu abamo n’iy’ubucuruzi (zubatse muri iki kibanza) wabariwe agaciro ka miliyoni 45.

Avuga ko nyuma yaje kugira ibibazo, ibikorwa bye yari yitezemo amafaranga (akabari n’icyumba cy’ubukwe)birahagarara bitewe n’ingamba zari zarafashwe zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ndayisaba avuga ko yagiye kwingiga banki, ayisobanurira ibibazo yatewe n’ingamba zo kurwanya iki cyorezo, gusa mu gihe yabikoraga, ngo yaje kubona umunyamategeko Me Bizimana Pricille wari ushinzwe gucunga iyi ngwate aje kuyiteza icyamunara, akabona ko ari nk’akagambane yamukoreye ku bufatanye n’ushinzwe inguzanyo muri BPR.

Yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Ibyo banki yankoreye n’umuhesha w’inkiko wigenga biteye agahinda ,inzu ntuyemo niyo nacururizagamo byose bibite agaciro ka Miliyoni 45 Rwf, byateshejwe agaciro na Me Bizimana abigurisha Miliyoni 10 Rwf gusa, none ubu ndi kwangara n’umuryango wanjye.”

Ndayisaba avuga ko bihabanye n’amahame agenga guteza icyamunara, Me Bizimana atigeze atanga itangazo mu bitangazamakuru, ngo we n’ushinzwe inguzanyo muri BPR barabyihereranye. Ati: “Kuko bari bafite ibanga ryo kuyigura bayipfobeje.”

Yavuze ko kandi nyuma yo kumenya ko ikibazo cyasakuje, Me Bizima yahise asohora itangazo kuri Isango Star rimenyeshwa ko imitungo ye igiye gutezwa icyamunara, ryanditseho tariki ya 6 Mutarama 2021, itariki iri inyuma y’iyo icyamunara cyatejweho.

Kopi y’itangazo rya Me Bizimana imenyesha iteza ry’iki cyamunara, igaragaza ko imitungo ya Ndayisaba yari ifite agaciro ka miliyoni 45,567,570 Rwf.

Bitandukanye n’ibyo Ndayisaba avuga, bigaragara ko itangazo ry’icyamunara ku mutungo we ryashyizweho umukono tariki ya 22 Ukuboza 2020, ryakirwa na Isango Star kuri iyo tariki. Iri tangazo rimenyesha kandi ko iki cyamunara cyagombaga gutezwa guhera saa mbiri z’igitondo cyo ku wa 29 Ukuboza 2020.

Ndayisaba arasaba Umukuru w’Igihugu kumurenganura.

oswaki1.jpg

Amafoto: Oswald Mutuyeyezu/umunyamakuru

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Muhanga: Umutungo w’agaciro ka miliyoni 45 Rwf watejwe icyamunara kuri miliyoni 10 Rwf, nyirawo avuga ko yagambaniwe
    Ariko niba izi nkuru zireba abanyarwanda,niba ntabundi bugambanyi bubyihishemo bwo kwangisha abturage ubuyobozi,inzego bireba zijye zikemura ibi bibazo hakurikijwe amategeko agenga buri kintu.

    Ndahamya ko umuntu wese ureba neza akaba akunda u Rwanda n’abanyarwanda,yasanga abantu benshi bafite inshingano runaka,basigaye bikorera ibintu uko babyishakiye,kuburyo bisa nk’aho ntamategeko abaho agenga imikorere.

    Ntabwo HE Kagame azacyemura ibibazo wenyine.
    Niyompamvu hariho izindi nzego n’abayobozi bazo.

  2. Muhanga: Umutungo w’agaciro ka miliyoni 45 Rwf watejwe icyamunara kuri miliyoni 10 Rwf, nyirawo avuga ko yagambaniwe
    Ariko niba izi nkuru zireba abanyarwanda,niba ntabundi bugambanyi bubyihishemo bwo kwangisha abturage ubuyobozi,inzego bireba zijye zikemura ibi bibazo hakurikijwe amategeko agenga buri kintu.

    Ndahamya ko umuntu wese ureba neza akaba akunda u Rwanda n’abanyarwanda,yasanga abantu benshi bafite inshingano runaka,basigaye bikorera ibintu uko babyishakiye,kuburyo bisa nk’aho ntamategeko abaho agenga imikorere.

    Ntabwo HE Kagame azacyemura ibibazo wenyine.
    Niyompamvu hariho izindi nzego n’abayobozi bazo.

  3. Muhanga: Umutungo w’agaciro ka miliyoni 45 Rwf watejwe icyamunara kuri miliyoni 10 Rwf, nyirawo avuga ko yagambaniwe
    Ubwose bateje cyamunara aba aribo banayigura.
    Harimo uburiganya niba anaribo bayiguze

  4. Muhanga: Umutungo w’agaciro ka miliyoni 45 Rwf watejwe icyamunara kuri miliyoni 10 Rwf, nyirawo avuga ko yagambaniwe
    Ubwose bateje cyamunara aba aribo banayigura.
    Harimo uburiganya niba anaribo bayiguze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *