Umugabo witwa Nsengimana Ildephonse wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we , yahamijwe icyaha Urukiko rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu.
Uyu mugabo utuye mu mu Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango, yakatiwe ku itariki 6 Mata 2021 n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakozwe ku itariki 18 Werurwe 2021 hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa ubwo Nsengimana yatemaga umugore we, Yamuragiye Tereza akoresheje umuhoro kugeza apfuye.
Ubwo yabazwaga icyamuteye kwica umugore we, yavuze ko umugore we yamusuzuguraga, akamusuzuguza abana, akanamuca inyuma, mu gihe abana be babihakana bakaba bavuga ko ibyo se avuga byose abeshyera nyina.
Aba bana banavuze ko papa wabo yari asanzwe ahohotera nyina, ko ndetse yigeze no kubasiga akamara umwaka nyuma akongera akagaruka.
Nsengimana yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ubwicanyi, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


