Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Ukwakira, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu ruhame ahakorewe icyaha mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinihira, Akagali ka Gitinda, Umudugudu wa Nyagatovu, uwitwa Nsengimana Eric ukurikiranweho icyaha cyo kwica umuvandimwe we ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha Bukuru bukurikiranyeho uwitwa Nsengimana Eric kuba yarishe murumuna we witwa Dusabimana Claude wari ufite imyaka ine amuhoye ko yanze ko amutuma kuvoma.
Ibi bikaba byarabaye ubwo umubyeyi wabo yari yabasize mu rugo akajya gukingiza umwana ariko asiga abwiye Nsengimana kuvoma akaza agateka, amaze kugenda Nsengimana atuma murumuna we Dusabimana ngo aranga ahita amufata amujyana munsi y’urugo mu muringoti aramuniga amutera icyuma aramwica.
Mu kuburana Nsengimana yemeye icyaha ariko kubera ingaruka cyateje ndetse n’ubugome ndengakamere yagikoranye asabirwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Urubanza ruzasomwa ku wa 25/10/2018 saa tanu aho icyaha cyakorewe


