Umukecuru w’imyaka 52 yarajwe mu kigo ngororamuco ku murenge wa Muhanga azira kutishyura ubwisungane mu kwivuza. We akavuga ko yashyizwe mu cyiciro cya Gatatu, yajurira bakamusaba gusubira iwabo mu karere ka Ngororero. Uyu mubyeyi w’abana batandatu ngo amaze imyaka 17 aho acumbitse, akaba atunzwe no guca incuro.
Saa kumi n’imwe zuzuye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nzeri, nibwo Nyirandegeya Beatrice yari ageze aho acumbitse, nyuma y’umunsi n’igice acumbikiwe mu biro by’umurenge wa Muhanga azira kutishyura Mituweli. Uyu mukecuru ngo ni umucumbitsi, waje aturutse mu karere ka Ngororero, nyuma yo kwirukanwa mu ka Gatsibo.
Abamucumbikiye bavuga ko atishoboye, ngo n’inzu arimo bayimutije. Umuturanyi ati, “ubu aba mu mazu yo kwa databukwe, si nzi niba yishyura bicungwa na muramu wanjye, ariko ubanza atanga imibyizi nk’ubwishyu”.
Asaba guhindurirwa icyiciro, bakamubwira gusubira iwabo
Nyirandegeya avuga ko amaze imyaka isaga 17 aho acumbitse, nyamara ngo iyo agannye ubuyobozi bumubwira gusubira iwabo bakamuha icyemezo. Ati, “negereye ushinzwe umutekano mu mudugudu, arambwira ngo nzasubire ngororero bampe icyemezo. Ngo wasanga narariye girinka, kandi iyo gahunda yatangiye mba hano, n’ibyo byiciro bavuga byaje ejo bundi mba hano”.
Mbere yo kuza aha i Muhanga mu 2000, Nyirandegeya yabanje kujya i Kiramuruzi mu yari komini Murambi ( ubu ni mu karere ka Gatsibo) ahitwa Ntende na Bidudu, amaze kugurisha isambu y’uburushyi mu cyahoze ari komini Satinskyi, ubu ni mu murenge wa Rindiro mu karere ka Ngororero.
Iyi sambu ngo yayigurishije kubera inkangu zacikagamo. Ati, “hacikaga inkangu buri gihe nkahora nsibura, inzu iza gusenyuka, ubu bwo inkangu yamaze kuhatwara”.
Akomeza avuga ko akimara kugera muri komini Murambi mu 1997, ngo “babirukanye ku ngufu ngo bajye gutanga amakuru mu nkiko gacaca”.
Amafaranga make yagurishishije isambu gakondo, yashiriye muri izo ngendo n’abana batandatu, asubira Ngororero ahamara umwaka, byanze aza aha Muhanga.
Uyu mukecuru kandi, ababazwa no kwishyurira abana mituweli kandi harimo abafite imyaka y’ubukure, nabyo ngo asaba ko babamukuriraho, bati, “keretse usubiye aho wavuye”.
Mu bana uyu mukecuru agomba kwishyurira, harimo umwana w’imyaka 16 ukiri umunyeshuri, na mukuru we ufite 18 ubyariye kabiri mu rugo incuro ebyiri, ndetse na musaza wabo urengeje imyaka 20.
Akagira ati, “bitatu byanjye na bitatu by’uriya wiga si nabibura, ariko uriya wabyaye bakamureka akirihira, n’umuhungu wanjye utunda imicanga ntiyabura bitatu bye”.
Umukwabu urakomeje, ubuyobozi bukabihakana
Nyirandegeya avuga ko yaraye mu cyumba cy’umurenge we na bagenzi be babiri, aba akaba anabasizemo. Ahagenewe abagabo naho ngo harayemo bane, ariko byose ubuyobozi bwabiteye utwatsi.
Dore uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude asubiza abanyamakuru banyuranye.
Uwa mbere: Abicishije mu butumwa bugufi, gitifu avuga ko nta baturage bafunze.
Ati ” Nta bantu bahari bafungiye mituweli kuko tutanafunga, burya hafungwa abanyabyaha kandi bikurikiza amategeko. Ababibabwiye bababeshye.”
Uwa kabiri amusubiza kuri telefoni: “Ayo makuru nta kintu nyaziho, ngwino urebe. Dushishikariza abantu kwishyura mituweli, ariko icyo ni ikinyoma ntibishoboka, barabeshya. Umuturage uramwigisha, ukamugira inama yo kwishyura, ntabwo yishyuzwa ku ngufu kuko ari umuryango we yishyurira”.
Uwa gatatu yamubajije aho uyu mukecuru yaba yaraye niba atari ku murenge, amubwira ati, “ ntituzi iyo abantu bajya, nabajije hose no kuri polisi bambwira ko nta muntu bafunze, twe twakoreye umuganda i Remera”.
Nyamara abaturanyi na bamwe mu bitabiriye umuganda mu kagari ka Nganzo bavuga ko mu masaha y’umuganda, nyuma yawo ndetse no ku cyumweru mu gitondo, aba DASSO bakomeje guhiga bukware abataratanga ubu bwisungane mu kwivuza.
Uwabonye batwara uyu Nyirandegeya agira ati, “twe twakoreye umuganda i Karama, uyu mukecuru yatwawe na gitifu w’akagari witwa Judith, umukuru w’umudugudu witwa Leodomir ndetse n’ukuriye isibo. Bamujyanye mu kigo cy’inzererezi, n’abagabo babiri uwitwa Hassan n’uwitwa Kanforo”.
Cyakora, gitifu arangiza atanga inama, ati, “ hashyizweho komite z’ubujurire ku byiciro by’ubudehe, niba uwo mukecuru ataranditse ajurira, ubwo yishimiye icyiciro arimo, naho ku kwishyurira umwana umwe, ibyo bishoboka ku bantu batari mu rugo rumwe. Niba batarashinze urundi rugo cyangwa ngo babe baba ahandi, ntabwo wakora urugo mu rundi. Icyo bakora bakwegeranya ubwo bushobozi bakishyura”.
Amategeko n’amabwiriza
Amabwiriza ajyanye n’ibyiciro by’ubudehe avuga guhinduza (kimwe no kongereshaho cyangwa kuvanishaho umwe mu bagize umuryango) icyiciro bikorerwa mu karere umuturage yagishyiriwemo, ntibigomba aho avuka cyangwa yimukiye.
Naho ibyo gitifu avuga, ni nabyo bivugwa mu itegeko N°70/2018 ryo ku wa 31/08/2018, ryasohotse mu igazeti ya leta yo kuwa 10 nzeri 2018, rihindura Itegeko n°03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza.
Ingingo ya mbere isobanura igihe kuba umunyamuryango bitangirira, bivugwa mu ngingo ya 5 y’Itegeko n° 03/2015, ihinduwe ku buryo bukurikira: igika cya kane ari nacyo cya nyuma kigira kiti, “Icyakora, iyo umwe mu bari bagize urugo ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’umunani (18) aruvuyemo, abarurirwa mu rugo agiyemo cyangwa akabarurwa ku giti cye.”
Iyi ngingo ubusanzwe ivuga ko “Kuba umunyamuryango bitangira igihe buri muntu mu bagize urugo amaze gutanga cyangwa gutangirwa umusanzu usabwa”. Inasobanura ko abagize urugo ari bene rwo, n’undi muntu wese ubana na bo ku buryo buhoraho hatitawe ku isano bafitanye.
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba aherutse gutangaza ko mituweli yitabiriwe kuri 73%, hakaba hari 27% bagera kuri miliyoni ebyiri batayitabiriye, agasaba ubukangurambaga bwimbitse ngo ubwitabire buzamuke. Ni mu kiganiro ku mitangire ya serivisi mu bigo nderabuzima, cyateguwe n’umuryango PAXPRESS kuri uyu wa kane tariki 27 Nzeri 2018.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


