Kuri uyu wa Kane itariki ya 22 Mata 2021, mu Karere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali hibutswe ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu Murenge wa Muhima by’umwihariko nko kuri Paruwasi ya Ste Famille, Ikigo cya St Paul, no mu Kigo cy’Abapadiri cyigishaga indimi CELA (Centre d’Etudes de Langues Africaines).

Amwe mu matariki yibukwa by’umwihariko mu bwicanyi bwakozwe muri Muhima muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko byatangajwe na Gitifu w’Umurenge wa Muhima, harimo nk’itariki ya 15 Mata ubwo muri Ste famille hicwaga abagabo n’abasore bagera ku 135.

Hibukwa n’itariki ya 22 Mata 1994, ubwo igitero cyari kivuye kwica Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’abapadiri bera cyigishaga indimi bita CELA (Centre d’Etudes de Langues Africaines) cyateye no muri Centre National de Pastorale Saint Paul kikica abantu 4 barimo : Rutsinduka Aristarque na Rukundo Damien.
Hanibukwa kandi itariki ya 17 Kamena 1994 ubwo Inkotanyi zarokoye Abatutsi bari bihishe muri Centre National de Pastorale Saint Paul bikurikirwa n’uburakari bw’Interahamwe zishe umubare munini Abatutsi bari muri icyo bigo.

Gitifu w’Umurenge wa Muhima ati “ Nibaza ko rero uyu munsi turi hano twibuka ariko tunashima Imana. Mu by’ukuri ntabwo byari byoroshye ku mugambi wari uhari icyo gihe, ku buyobozi bubi bwari buhari icyo gihe n’ubutegetsi bubi, umugambi wari uwo gutsemba. Ariko kubw’imbabazi z’Imana ntabwo byakunze ko uwo mugambi bawugeraho 100%. Ari nayo mpamvu uyu munsi turi kumwe n’abarokotse jenoside uyu munsi, twibuka ababo bagiye, ariko tunashima Imana ko hari abasigaye bo guhamya ayo mateka no kuvuga iyo nkuru kugirango n’abadukomokaho uyu munsi bigire kuri ayo mateka yaranze ighugu cyacu.…”

Gitifu w’Umurenge wa Muhima kandi yashimye ingabo z’Inkotanyi zafashe iya mbere zigatanga ubuzima bwazo, zigahagarika jenoside, zikabohora Abanyarwanda uyu munsi bishimira iterambere bagezeho.
Ati “Iryo ni ishimwe rikomeye cyane dukomeza kubaha, kandi tuzakomeza kubashimira ibihe byose tukiri muri uyu mwanya n’abandi dufatanyije.”

Ku itariki ya 16 Kamena 1994, Abatutsi bari barahungiye muri Centre National de Pastorale Saint Paul babohowe n’Ingabo za FPR Inkotanyi, abicanyi bamariye umujinya wabo ku Batutsi bari barahungiye mu mazu ya kiriziya ya Sainte Famille.
Ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 17 Kamena 1994 mu masaha ya saa yine z’amanywa. Igitero kinini cy’Interahamwe cyagiye kuri Kiriziya ya Sainte Famille kihica hafi Abatutsi bose b’abagabo bagera ku 100 n’abakobwa babiri.

Ku itariki ya 15 Kamena 1994, MINUAR yari yatwaye bamwe mu Batutsi batri kuri Sainte Famille ibajyana mu gace kari mu maboko ya FPR Inkotanyi. Hagiye cyane cyane abagore, abakobwa n’abana.
Byatewe nuko Colonel Munyakazi Laurent yasabye Konseye Odeta Nyirabagenzi na Angelina Mukandutiye kuzana interahamwe ngo zigote aho buririye imodoka hatagira abagabo n’abasore bagenda ngo bigatuma FPR Inkotanyi igira ingufu.

Muri Kiliziya ya Sainte Famille, abicanyi bazaga igihe bashakiye bagatwara abo bica, babifashijwemo na Padiri Wenceslas MUNYESHYAKA, cyane cyane ko iyo kiriziya yari igoswe iminsi yose n’abajandarume n’interahamwe ku buryo no kuhinjira ku mpunzi z’Abatutsi zahahungiraga byari bigoye.
Ku itariki ya 19 Kamena 1994, abicanyi bari kumwe na Col Munyakazi Laurent, Angeline Mukandutiye, Odeta Nyirabagenzi, Kamatamu Euphrasie, Col Renzaho Tharcisse na Padiri Munyeshyaka bongeye gutwara abandi basore b’Abatutsi bagera kuri 17 bajya kubica, barimo Rubashankwaya Bonaventure wakoraga muri MINIFINECO (Ministre des Finances et Economie), Munyensanga JMV, Athanase, Aloys, Ignace, Kasongo, Alexandre, Jean Damascène, Safari, Jean Pierre n’abandi batashoboye kumenywa umwirondoro nk’uko bigaragara mu rubanza rwa Gen. Maj. MUNYAKAZI Laurent rwaciwe n’urukiko rukuru rwa gisilikare ku wa 16/11/2006.

Ku itariki ya 20 Kamena 1994, MINUAR yatwaye ku nshuro ya 3 bamwe mu Batutsi bajyanwa mu gace kari karafashwe na FPR Inkotanyi ariko ntabwo bashoboye kugenda bose ku buryo abicanyi bakomeje kuza batwara umwe umwe kugeza igihe Inkotanyi zifatiye Umujyi wa Kigali ku wa 04 Nyakanga 1994 zikabohora n’Abatutsi bari basigaye kuri Sainte Famille.
Ku itariki ya 26 Kamena 1994, Col Munyakazi Laurent ari kumwe na Mukandutiye Angelina n’izindi nterahamwe zirimo iyitwaga Mugubiri bongeye kujya kuri Sainte Famille batwara abasore bagera kuri 70 bajya kubica.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


