Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Muhizi Anathole uherutse kugeza kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cy’inzu yavugaga ko ari iyo yaguze igafatirwa na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatawe muri yombi akurikiranweho kubeshya Umukuru w’Igihugu.

Muhizi yumvikanye mu binyamakuru tariki ya 27 Kanama 2022 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu yari amaze iminsi agira mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.

Uyu muturage yasobanuriye Umukuru w’Igihugu ko yaguze inzu n’uwitwa Rutagengwa Jean Leon iherereye ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, mu mwaka w’2015 ndetse urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rumuha icyangombwa cyemeza ko itari mu ngwate.

Yakomeje avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyamwereye kugura iyi nzu, kuko nacyo cyagaragazaga ko nta kibazo ifite, ariko ngo ubwo yari agiye guhinduza ibyangombwa ngo imwandikweho, BNR yasabye iki kigo kubimwima, igaragaza ko iri mu ngwate y’umwenda Rutagengwa wari umukozi wayo yafashe ntiyawishyura.

Muhizi yasabye Perezida Kagame kumurenganura, agasubizwa iyi nzu, ndetse agahabwa ibyangombwa byayo. Umukuru w’Igihugu yahise asaba abarimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney kugikemura mu minsi itatu.

Muhizi yatawe muri yombi

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, kuri uyu wa 31 Kanama 2022, yatangarije KT Press ko Muhizi yatawe muri yombi akurikiranweho gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr Murangira yagize ati: “Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byerekana ko Muhizi atavugishije ukuri, yanga kubaha icyemezo cy’urukiko cyo kurekura inzu. Iyi nzu iri mu kibazo yari ingwate ya banki ya Rutagengwa Jean Leon ya Frw 31,000,000.”

Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko BNR yasabye ko iyi nzu ifatirwa, ubwo yari imaze gutsinda urubanza yaburanagamo na Rutagengwa, aho urukiko rwagaragaje ko yagurishije iyi nzu akoresheje inyandiko mpimbano.

Muhizi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu karere ka Gasabo, mu gihe iperereza rikomeje, hanashakishwa abavugwaho gukora amanyanga muri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Afungwe burundu nigute umuntu uzi ubwenge arega uwo aregera ubundi ko mwamenyereye gushima niki kibahinduye sha!?Umwera uturuka ibukuru abwirwa benshi akumva beneyo!.

  2. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Afungwe burundu nigute umuntu uzi ubwenge arega uwo aregera ubundi ko mwamenyereye gushima niki kibahinduye sha!?Umwera uturuka ibukuru abwirwa benshi akumva beneyo!.

  3. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Murebe niba kini cyaha kiri mu matargeko ahana kuko Itegeko nshinga rivuga ko ntawe uhanirwa ibikirwa bidataeganyijwe na CP

  4. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Murebe niba kini cyaha kiri mu matargeko ahana kuko Itegeko nshinga rivuga ko ntawe uhanirwa ibikirwa bidataeganyijwe na CP

  5. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Uwarukwiye gufatwa Ni Leon

    1. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
      LAMBERT IMUKOZEHO. YARAZI KO ATORAGUYE INZU. Kandi ubwo bari banditse ko bayiguze, yari yasinye ko bayiguze miliyoni 10, arashyuhaguza, none abuze byose. Ni uko tubibona.

    2. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
      LAMBERT IMUKOZEHO. YARAZI KO ATORAGUYE INZU. Kandi ubwo bari banditse ko bayiguze, yari yasinye ko bayiguze miliyoni 10, arashyuhaguza, none abuze byose. Ni uko tubibona.

  6. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Uwarukwiye gufatwa Ni Leon

  7. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    kuba Leo yarakoresheje ibyangombwa mpimbano c bituma uguze ariwe ikosa rijyaho ?

  8. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    kuba Leo yarakoresheje ibyangombwa mpimbano c bituma uguze ariwe ikosa rijyaho ?

  9. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Ipererezarikorweneza.icyahanicyimuhama.azabihanirwebikomeye.nabandibarebereho.yabayarakozeikosarikomeye.ryogusebya inzegozohasi zitureberera ukobwije nuko bucyeye.murakoze

  10. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Ipererezarikorweneza.icyahanicyimuhama.azabihanirwebikomeye.nabandibarebereho.yabayarakozeikosarikomeye.ryogusebya inzegozohasi zitureberera ukobwije nuko bucyeye.murakoze

  11. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Erega kujyana ibikomerezwa mu manza birasema! Iyo uvuze ngo warenganyijwe na BNR uba uvuze Rwangombwa. Ninde utazi icyo apfana na ..? Kuki atibajijeimpamvu uriya mutegetsi washyizwe mu majwi mu kunyereza imitungo mu mishinga myinshi nk’uwa Rukarara, atigeze abilyozwa? Ahubwo akagenda azamurwa mu ntera? Erega ngo “Ibintu bifite benebyo”!

  12. Muhizi afunzwe azira ‘kubeshya’ Perezida Kagame wari wasabye Minisitiri Gatabazi kumukemurira ikibazo
    Erega kujyana ibikomerezwa mu manza birasema! Iyo uvuze ngo warenganyijwe na BNR uba uvuze Rwangombwa. Ninde utazi icyo apfana na ..? Kuki atibajijeimpamvu uriya mutegetsi washyizwe mu majwi mu kunyereza imitungo mu mishinga myinshi nk’uwa Rukarara, atigeze abilyozwa? Ahubwo akagenda azamurwa mu ntera? Erega ngo “Ibintu bifite benebyo”!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *